RFL
Kigali

Nick Minaj yarahiriye gushyira igorora abafana be

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:28/11/2023 20:38
0


Umuraperikazi Nick Minaj yatangaje ko agiye gushyira hanze album nshya y'ibihe byose yise Pink Friday 2 izaba ikurikiye iyitwa Queen yashyize hanze mu mwaka wa 2018.



Umuhanzikazi Onika Tanya Maraj Pretty wamamaye mu muziki ku mazina ya Nick Minaj yatangaje ko album nshya agiye gushyira hanze izaba ari iy'ibihe byose asezeranya abafana be ko atazigera abaha album itameze neza.

Uyu muraperikazi yifashishije urubuga rwa X, yagize ati "Nshuti Barbz (Abafana be) ndenda gushyira hanze imwe muri album zange z'ibihe byose. Ndabakunda."

Album Pink Friday Nick Minaj arimo kwitegura gushyira hanze, izaba ari album ye ya gatanu nyuma ya Pink friday yashyize hanze mu mwaka wa 2010, indi mu mwaka wa 2012, indi mu mwaka wa 2014 yise pinkprint akaba yaherukaga album yitwa Queen yashyize hanze mu mwaka wa 2018.

Album Pink Friday izajya hanze ku wa 08 Ukuboza 2023, Nick Minaji yatangiye kuyikoraho kuva mu mwaka wa 2019 ubwo yagaragaraga ari kumwe na Fimmy Falllon mu birori bya The Tonight show Starring nibwo yatangaje ko arimo akora kuri album nshya. Icyo gihe hari nyuma y'umwaka umwe asohoye album Queen ya kane mu buzima bwe.

Mbere y'uko iyi album isohoka, Nick Minaj yamaze gushyira hanze indirimbo ebyiri zizaba zigize iyi album harimo iyitwa Super freaky girl yagiye hanze ku wa 12/08 na last time i saw you yagiye hanze ku wa 01 Nzeri 2023.


Nick Minaj agiye gushyira hanze album ya gatanu yise Pink Friday 2 nyuma y'iyo yise Pink Friday 1 yashyize hanze mu mwaka wa 2010.


Nick Minaj yatangaje ko album Pink Friday azaba ari iyibihe byose


Nick Minaj ni umwe mu baraperi bakunzwe cyane.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND