Umuririmbyi w'icyamamare Stefani Joanne Angelina Germanotta wamamaye nka Lady Gaga, yatangaje ko indirimbo nshya yitwa "Die with a Smile" yakoranye na Bruno Mars izaba iri mu ndirimbo zigize album ye nshya yitwa "LG7".
Lady Gaga ni umuririmbyi w'indirimbo, akaba kandi umwanditsi w'indirimbo, anafite ubuhanga mu gukina filime. Akorera ibihangano bye muri Amerika. Ni umwe mu bahanzi bazwi cyane ku isi, kandi akunze kugaragara mu buryo bwihariye mu mafoto no mu mashusho.
Abakunzi be bavuga ko uburyo bwe bwo kwambara n'uburyo yerekana impano ze mu bikorwa bitandukanye by'umuziki n'imyidagaduro buteye ubwoba ndetse bukurura abantu benshi.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Lady Gaga yavuze ko iyi ndirimbo yazanywe n'amarangamutima akomeye, ikaba ifite ubutumwa bwihariye yifuzaga gutanga ku bafana be.
Yatangaje ko "Die with a Smile" ishingiye ku nkuru y’ubuzima bwiza, aho abantu bakwiye kubaho bishimye kandi bakishimira ibihe byose by’ubuzima, kuko "gupfa uhereye ku byishimo" ari ibintu by’agaciro.
Die with a Smile ni ubutumwa bwo kubaho ku buryo bwuzuye, no kwishimira ibihe byose mu buzima. Ni indirimbo izasiga akamaro, kuko ibivugwa byubaka umutima," ni uko Lady Gaga yabivuze.
Iyi album ya LG7 itegerejwe cyane mu myaka iri imbere, aho abahanga mu muziki bavuga ko izaba imwe mu album zikomeye kandi izagira ingaruka zikomeye ku buryo bwo gukora umuziki.
Ni album ifite umwihariko w’impamvu zikomeye, kuko Lady Gaga ashaka kugaragaza impinduka mu buryo yahuzaga imibereho y’abantu mu bihangano bye bitandukanye.
Album ya LG7 izajya hanze mu ntangiriro za 2025, ikaba itegerejwe n'abakunzi ba Lady Gaga ku isi hose. Abakurikira ibikorwa bye bavuga ko Lady Gaga ari umwe mu bahanzi bakomeye kandi bihatira guhindura inzira z’umuziki, no gufasha abantu kubona ibyishimo mu buzima.
Lady Gaga uri mu bahanzi bakomeye ku Isi akomeje kuticisha irungu abakunzi be
Umwanditsi: NKUSI Germain
TANGA IGITECYEREZO