RFL
Kigali

CECAFA U-18: U Rwanda rwatsinzwe na Kenya mu mukino wa kabiri

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:28/11/2023 13:57
0


Ikipe y'igihugu Amavubi y'abatarengeje imyaka 18 yatsinzwe na Kenya igitego 1-0 mu mukino wa kabiri mu itsinda rya mbere rwasabwaga gutsinda rugahita rubona itike ya ½.



Umukino watangijwe n'ikipe ya Kenya nk'ikipe yari yakiriye umukino. Ku munota wa gusa u Rwanda rwari rubonye uburyo bw'igitego ariko ku mupira watewe na Pascal, ariko umunyezamu wa Kenya awukuramo neza cyane. Ku munota wa 38, ikipe y'igihugu ya Kenya yatsinze igitego ku mupira muremure watewe na Aldrine Kibet.

Abakinnyi 11 Amavubi yabanje mu kibuga

Ruhamyankiko Yvan

Byiringiro Benon

Sindi Jesus Paul

Niyonkuru Protogene

Kwizera Ahmed

Hoziyana Kennedy (C)

Ndayishimiye Bartazar

Sibomana Sultan Bobo

Tinyimana Elisa

Ndayishimiye Didie

Iradukunda Pascal

Igice cya mbere cyarangiye Kenya ikiyoboye umukino n'igitego kimwe ku busa. Igica cya kabiri kigitangira, u Rwanda rwakoze impinduka, Ndayishimiye Barthazard ava mu kibuga asimburwa Olivier.

U Rwanda rwakomeje gukora impinduka bashaka igitego cyo kwishyura ariko bikanga Iradukunda Pascal ukinira Rayon Sports yaje gusimburwa na Irakoze Jean Paul, Hoziyana Kennedy na Olivier baje guha umwanya Okoca na Shami Chris bikomeza kwanga, umukino urangira Kenya ifite igitego 1 ku busa bw'u Rwanda.

U Rwanda rwari rwatsinze Somalia umukino ubanza, igitego 1-0, ndetse rukaba rusigaje umukino wa nyuma uzaba ku wa Gatanu, ubwo bazaba bakina na Sudani.

Abakinnyi 11 Kenya yabanje mu kibuga


U Rwanda rusigaje umukino wa Sudani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND