Umusifuzi w'gitambaro ,Mutuyimana Dieudonné na Mukansanga Salima wo kuri VAR nibo Banyarwanda bonyine bazasifura imikino y’Igikombe cya Afurika cy’Abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024).
Guhera tariki ya 1 kugeza tariki ya 28 Gashyantare 2025 mu gihugu cya Kenya, Tanzania na Uganda nibwo hazakinirwa irushanwa rya CHAN ya 2024 rizakinwa n'ibihugu 19.
Nyuma y'uko impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku mugabane w'Afurika, CAF ishyize hanze ibihugu 17 byakatishije itike yo kuzakina iri rushanwa gusa hakaba hakibura bibiri bizatangazwa nyuma,yanashyize hanze abasifuzi bazarisufura.
Muri aba basifuzi harimo nabo kuri VAR igiye gukoreshwa bwa mbere mu mateka ya CHAN. Ku rutonde rw'aba basifuzi harimo Abanyarwanda babiri bonyine aribo Mutuyimana Dieudonné usanzwe ari umusifuzi wungirije cyangwa bakunze kwita ab’igitambaro ndetse na Mukansanga Salima uzaba ari kuri VAR.
Amakuru avuga ko kuri iyi nshuro CAF yashatse gukoresha cyane abasifuzi bashya cyane dore ko abasanzwe bafite amazina akomeye ku mugabane w'a Afurika banasifura amarushanwa akomeye nka AFCON,CAF Champions League ndetse na CAF Confederation Cup batagaragara kuri rutonde.
Nubwo CAF yashyize hanze abasifuzi bazifashishwa muri CHAN 2024 ariko ntabwo ibihugu byose bizakina biramenyekana nyuma y'uko imikino y'amajonjora irangiye aho hakibura ibihugu 2 ndetse akaba ari naho u Rwanda ruri guhabwa amahirwe yo kuba rwaba kimwe muri ibi bihugu bibiri.
Mukansanga Salima azaba ari umusifuzi wo kuri VAR muri CHAN 2024
Mutuyimana Dieudonné azaba ari umusifuzi w'igitambaro muri CHAN 2024
Urutonde rw'abasifuzi bose bazasifura CHAN 2024
TANGA IGITECYEREZO