Kigali

Abana baraje bamuterane umupira azasaba imbabazi ! Perezida wa Rayon Sports kuri Nsabimana Aimable wahagaritse imyitozo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:3/01/2025 7:44
0


Perezida w'ikipe ya Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée yavuze ku kibazo cya Nsabimana Aimable wahagaritse imyitozo kubera amafaranga ya 'recruitment' yose atahawe ,yerekana ko uyu mukinnyi ashobora kuzicuza akagaruka asaba imbabazi.



Ibi yabigarutseho ku munsi w'ejo kuwa Kane tariki ya 2 Mutarama 2025 ubwo yaganiraga n'itsinda ry'abana rizwi nka Dream Unity.Perezida wa Rayon Sports yavuze ko ikipe bafite atari mbi usibye ibibazo bigenda bizamo nk'aho mu minsi yashize abakinnyi banze kujya mu myitozo.

Ati" Ikipe dufite ntabwo ari mbi ni nziza usibye utubazo tugenda tuzamo,mu minsi ishize hari abari banze kujya mu myitozo ariko turabahamagara turabaganiriza nibwo twabishyuye amafaranga ubu nta kibazo". 

Yavuze ko abandi bose bari kujya mu myitozo usibye Nsabimana Aimable kandi nawe akaba abikora nta mpamvu yagakwiye kuba ibitera bitewe nuko uyu mukinnyi yagakwiye kuba azi imiterere ya Rayon Sports.

Yagize ati " Ariko nababwiye ngo ntabwo mbahisha uyu munsi dufite umukinnyi umwe utari kujya mu myitozo, Nsabimana Aimable. Iyo urebye ubona nta mpamvu, Aimable yakagombye kuba azi imiterere n'uko Rayon Sports imeze nk'Umunyarwanda.Rayon Sports n'abanyamahanga barayihanganira. 

Hari ukuntu ujya kubona ukabona nk'umuntu agize ikibazo ukavuga uti koko ni ikibazo ariko nk'ubu ugiye kureba nka Aimable turi Aba-Rayon,twasanze bafata agahimbazamusyi k'ibihumbi 40 turakazamura tugashyira ibihumbi 120. Iyo mikino yose twazamuye tukageza aho yose barayitsinze.

Umbwiye koko uwo mukinnyi ari mu mwanya mwiza wo kwanga kujya gukina". 

Twagirayezu Thaddée yavuze ko mu minsi yashize ubwo bishyuraga recruitment, Nsabimana Aimable bamuhaye miliyoni 8 Frw muri 13 bagombaga kumuha bityo ko nta mpamvu yagakwiye kuba atajya mu myitozo.

Ati" Ejo bundi twishyura 'recruitment' Aimable ari mu Banyarwanda twahaye amafaranga,twamuhaye miliyoni 8 Frw ,tumusigaramo miliyoni 5 Frw. Urambwira ngo uwo mukinnyi ari mu mwanya wo kwanga gukora imyitozo mumbwire. Umukinnyi twasanze bamurimo amezi 3,tugasanga bamufitiye miliyoni 13 Frw uyu munsi tumurimo miliyoni 5 Frw".

Perezida wa Rayon Sports yavuze ko ibyo bitari bubace intege ndetse ko Nsabimana Aimable ahubwo azagaruka mu myitozo asaba imbabazi.

Ati" Muhumure ibyo ntabwo biri buduce intege , igisubizo kirahari buriya umukinnyi wese uje muri Rayon Sports azamura urwego. Ejo abana baraje bamuterane umupira azaza mu myitozo asaba imbabazi kuko gukomeza kwirukanka ku muntu umwe, reba abandi bafite ubushake bazi n'umuco wa Rayon Sports".

Mu mpeshyi y'umwaka ushize ubwo Nsabimana Aimable yongeraga amasezerano y'umwaka mu ikipe ya Rayon Sports yemerewe guhabwa miliyoni 15 z'Amanyarwanda nka 'recruitment' gusa ntiyahita ahabwa yose ahubwo aba ahawe 2 Frw gusa.

Mbere y'uko umwaka wa 2024 urangira ubwo ikipe ya Rayon Sports yishyuraga amafaranga yari ibereyemo abakinnyi ikagira abo iha igice, Nsabimana Aimable yahawe hmiliyoni 8 Frw gusa ntibyamushimisha bijyanye n'uko yashakaga amafaranga ye yose yuzuye none ntabwo ari gukora imyitozo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND