RFL
Kigali

Bosco Nshuti agiye gukora ibitaramo bizenguruka Uburayi

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:27/11/2023 17:16
0


Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bosco Nshuti, arajya ku mugabane w’uburayi kuri uyu mugoroba wo ku wa Mbere tariki 27 Ugushyingo 2023 muri gahunda zitandukanye zirimo ibitaramo bizazenguruka uriya mugabane.



Ni ubwa mbere Bosco Nshuti agiye kuririmbira i Burayi. Amakuru yageze ku InyaRwanda ahamya ko yabonye Visa ya Schengeni mu cyumweru gishize ku wa Kane tariki 23 Ugushyingo 2023 akaba ari bugende iri joro rya tariki 27 rishyira 28 Ugushyingo 2023. 

Igitaramo cya mbere kizabera mu Bubiligi akurikizeho Sweden, France agaruke i Kigali aho azakora igitaramo mu mpera z’ukuboza. Bosco Nshuti ahatanye mu marushanwa yitwa ’Gospel People Rise Up’ akaba ayoboye mu bafite amajwi menshi hakoreshejwe ubutumwa bugufi. Ni amarushanwa kandi ahatanyemo Josh Ishimwe, Danny Mutabazi na Chryso Ndasingwa.

Bosco Nshuti ni umuhanzi wandika ku musaraba n’urukundo rw’Imana akaba aherutse gusohora indirimbo yitwa ’Mbaraga zikiza’. Asengera mu itorero rya ADEPR, akaba yaramamaye mu ndirimbo "Ibyo Ntunze".


Bosco Nshuti yamamaye kuva mu 2019


Bosco Nshuti yabonye Visa yo kujya gutaramira i Burayi


Bosco Nshuti arajya i Burayi uyu mugoroba ku ya 27 Ugushyingo 2023. Umuziki we ushimangira Urukundo rw'Imana

REBA 'MBARAGA ZIKIZA'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND