Kigali

Rwamagana: Imbamutima z'abaturage ku ishuri bubakiwe na Perezida Kagame

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:27/11/2023 13:46
0


Abaturage bo mu Murenge wa Rubona baganiriye na InyaRwanda .com bagaragaje ko bashimira Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame nyuma yo kububakira ishuri bari bamusabye ubwo yifatanyaga nabo mu muganda rusange.



Ku wa Gatandatu tariki ya 25 Ugushyingo 2023 , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ,Irere Claudette arikumwe n'Abakozi ba RISA ndetse n'ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana bifatanyije n'abatuye Umurenge wa Rubona mu muganda rusange wakorewe ku ishuri ryigisha imyuga abaturage basabye Perezida Kagame mu mwaka wa 2001.

Nyuma y'Umuganda abaturage babwiye InyaRwanda.com ko bishimira impano y'iryo shuri basabye Umukuru w'Igihugu  ubwo yahakoreraga umuganda rusange.

Abaturage bo Murenge wa Rubona babwiye InyaRwanda.com ko mu mwaka wa 2001 bakoze umuganda rusange barikumwe na Perezida Kagame bamugezaho icyifuzo cy'uko bifuza kubakirwa ishuri ndetse rirubakwa rinatangira kwakira abanyeshuri kuva muri 2008.

Umuturage utuye mu kagari ka Kabatasi witwa Habimana Faustin, yabwiye InyaRwanda com ko ishuri bemerewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ryabagiriye akamaro rigafasha abana babo kwiga imyuga ndetse bakabasha kwiteza imbere.

Yagize ati " Iri shuri ryaje ari igisubizo ku rubyiruko rwacu rutabashaga kubona amahirwe yo gukomeza kwiga mu mashuri asanzwe . Abana benshi babashije kwiga imyuga ku buryo yabafashije kwiteza imbere ."

Uwo muturage yakomeje ashimira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame wabemereye ishuri bamusabye mu mwaka wa 2001.

Ati"Turashimira Nyakubahwa  Perezida wa Repubulika,waduhaye iri shuri rwose imvugo ye niyo Ngiro .Abana bacu  bashakaga kwiga  imyuga  bakabura aho bigira ariko iri shuri ryatugiriye akamaro ndetse ntabwo aritwe gusa rifitiye akamaro kuko hari abaturuka no mu yandi mashuri bakaza kwiga hano ."

Mukantegeye Philomene utuye mu kagari ka Nawe avuga ko bishimira kuba ishuri rya Rubona VTC School ryarubakiwe amacumbi abana bazajya bacumbikamo.

Ati"Iri shuri mubona twaryemerewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika muri 2001 ubwo yakoreraga umuganda hano niwe wadufashije gutera iri shyamba mubona anatwemerera ishuri.a kandi ntabwo aritwe twenyine rifitiye akamaro kuko mu Ntara zose bazaga  kuryigamo bagacumbika mu batarage baziranye ariko noneho turashima Imana ko batwubakiye amacumbi  ubu noneho abana baryigamo bagiye kujya babona uko bacumbika ."




Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yabwiye abaturage bo mu Murenge wa Rubona ko aho ishuri ryigisha imyuga rya Rubona VTC School baryemerewe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame,ubwo yakoreraga umuganda rusange aho ryubatse anasaba abaturage kuribungabunga kuko ari impano ikomeye bahawe.

Yagize ati" Iri shuri mubona ,ubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yakoreraga umuganda kuri uyu musozi hagaterwa ishyamba , abaturage bamugaragarije ko muri aka gace nta shuri ryigisha imyuga bafite, ishuri yararibahaye mukaba musabwa kuryitaho  mukaribungabunga kuko rifitiye  akamaro abaturage bo mu karere ka Rwamagana n'igihugu cyose  ."

Meya Mbonyumuvunyi yanasabye abaturage kubungabunga ishyamba ryatewe hafi y'ishuri rya Rubona TVt school.

Yagize ati" Ririya shyamba mubona ryatewe ubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yakoreraga umuganda hano ,uyu musozi mubona wari uhanamye ku buryo isuri yashoboraga gutembana ubutaka ariko murabona ko hameze neza ,murasabwa kubungabunga iri shuri ariko mukanabungabunga  ishyamba ryatewe mu muganda Nyakubahwa perezida wa Repubulika yakoreye hano  kuko ridufitiye akamaro ."

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ,Irere Claudette akaba imboni y'Akarere ka Rwamagana mu bagize Guverinoma,yasabye abayobozi b'amashuri gushyiraho  umuganda nibura buri Kwezi Ku bigo by'amashuri 

Yagize ati" Abayobozi b'amashuri n'ababyeyi kandi  icyo basabwa cyane n'ugusigasira ibikorwa remezo biri ku mashuri . Ibyangiritse bishoboka bakabyisanira  kuko iyo byangiritse bishobora gutera impanuka igahitana byinshi  "

Rubona VTC School ni shuri ryigisha imyuga mu gihe cy'umwaka , ryubatse mu Kagari ka Karambi ntiryacumbikiraga abanyeshuri kubera kutagira amacumbi ariko ubu Akarere ka Rwamagana karyubakiye amacumbi azajya acumbikira abana baryigamo.

Iryo shuri ryigisha imyuga y'ubwubatsi ,ubudozi ,amashanyarazi ndetse n'Ubutetsi.

Mu muganda Rusange kuri iryo shuri ryigisha imyuga hatewe ibyatsi birinda isuri bya pasiparumu.


Umunyamabanga wa Leta  muri Minisiteri y'Uburenzi  ,Irere Claudette  yifatanyije  n'abaturage  mu muganda  rusange


Abakozi ba RISA  bifatanyije n'abaturage mu muganda









 .






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND