RFL
Kigali

#CECAFAU18: Amavubi y'abakinnyi batuzuye yatsinze Somalia

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/11/2023 13:40
0


Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 18 yatangiye neza itsinda Somalia mu mukino ubanza wo mu itsinda A mu irushanwa rya CECAFA U 18.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo ni bwo mu gihugu cya Kenya hatangiye gukinwa iyi mikino ya CECAFA y'abakinnyi batarengeje imyaka 18.

Umukino ufungura iri rushanwa wakinwe saa tanu ku isaha y'ikigali ubera kuri Jomo Kenyatta International Stadium ukaba wahuzaga ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, ndetse n'iya Somalia y'abatarengeje imyaka 18. 

Amavubi yatangiye akina ibintu bitanga icyizere ahererekanya neza ariko munota wa 38 w'umukino, umuzamu yahawe ikarita itukura bitewe n'ikosa yakoze.  

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0 ariko igice cya kabiri kigitangira u Rwanda rwahise rufungura amazamu ku gitego cyatinzwe na Sibomana Bobo Sultan akaba ari umuvandimwe wa Niyibizi Ramadhan usanzwe ukinira APR FC.

Umukino warangiye ikipe y'igihugu y'u Rwanda yitwaye neza n'intsinzi y'igitego 1-0 iba ibonye amanota 3. 

Kuri iyi nshuro CECAFA iri gukinwa n'ibihugu 8, amakipe yose ari itsinda A azakinira  imikino yose kuri Kisumu Jomo Kenyatta International Stadium, amakipe ari kumwe n'u Rwanda ni Kenya, Sudan na Somalia.

Itsinda B ririmo Tanzania, Zanzibar, South Sudan na Uganda bakaba bazakinira kuri Bukhungu Stadium iherereye Kakamega.

Biteganyijwe ko Amavubi azagaruka mu kibuga, kuwa Mbere taliki 26 akina na Kenya izaba iri imbere y'abafana bayo.


Abakinnyi 11 b'Amavubi babanje mu kibuga


Iradukunda Pascal usanzwe akinira Rayon Sports ku mupira







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND