RFL
Kigali

Adele yahishuye ko yamaze kurushinga mu ibanga n'umukunzi we Rich Paul

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/11/2023 16:30
0


Umuhanzikazi w'icyamamare, Adele, yahishuye ko yamaze gukora ubukwe mu ibanga n'umukunzi we Rich Paul, nyuma y'igihe bivugwa hirya no hino ko aba bombi bamaze kurushinga ntibabitangaze.



Muri Gicurasi ya 2021, umuhanzikazi waciye ibintu ku Isi, Adele Laurie Adkins, nibwo yatangaje ko ari mu munyega w'urukundo n'umugabo witwa Rich Paul usanzwe ureberera inyungu z'abakinnyi ba Basktball barimo na Lebron James.

Kuva icyo gihe aba bombi ntibatandukanaga ndetse ni kenshi bagiye bafotorwa bari mu buryohe bw'urukundo mu ruhame. Muri 2022 kandi Adele yatangaje ko yaguze inzu yahoze ari iya Sylvester Stallone (Rambo) i Los Angeles, akaba ariho asigaye atuye hamwe n'umukunzi we Rich Paul.

Umuhanzikazi Adele amaze imyaka 2 mu rukundo na Rich Paul

Ibi byatumye benshi batangira kuvuga ko aba bombi baba bararushinze mu ibanga akaba ariyo mpamvu basigaye babana nk'umugabo n'umugore. Ibi kandi byatijwe umurindi n'impeta Adele akunze gufotorwa yambaye aho bivugwa ko yayambitswe na Rich Paul.

Adele yakunze kugaragara yambaye impeta ya 'Engagement' bivugwa ko yambitswe n'umukunzi we

Muri Nzeri y'uyu mwaka kandi nibwo Adele yavugiye ku rubyiniro ko Rich Paul ari umugabo we. Ibi yabivugiye mu gitaramo yakoreye i Las Vegas, ubwo yagiraga ati: ''Ndashimira n'umugabo wanjye Paul wambaye hafi mu majoro nararaga muri repetisiyo nitegura iki gitaramo''. Ibi byongereye abakekako Adele yarushinze na Rich Paul.

Adele yigeze kumvikana yavuga ko Rich Paul ari 'Umugabo' we byongera amakuru yavugaga ko barushinze

Kuri ubu noneho Adele yashize avuga kumugaragaro ko yarushinze n'umukunzi we mu ibanga. Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n'umunyarwenya Alan Carr wamamaye ubwo yakoraga kuri televiziyo ya BBC. Ubwo uyu munyarwenya yabazaga uyu muhanzikazi niba koko yaba yararushinze, yasubije ati: ''Yego Alan, ndi umugore w'umugabo namaze kurushinga''.

Kuri ubu Adele yemeje ko we na Rich Paul barushinze mwibanga

Aseka cyane, Adele yakomeje agira ati: ''Nibyo koko narushinze na Rich Paul mu ibanga. Ese mwebwe ntimwabonaga ibimenyetso tubaha? Ubukwe bwacu bwabaye mu minsi ishije''. 

Ubwo Adele yabazwaga kugira byinshi avuga ku bukwe bwe bwabaye mu ibanga, yasubije ko igihe nikigera azereka amafoto abafana be akanababwira inkuru yose y'uko byagenze ngo akore ubukwe mu ibanga.

Adele yemeje aya makuru nyuma y'igihe bivugwa ko yaba yararushinze ntabitangaze

Adele w'imyaka 35 y'amavuko, umubyeyi w'umwana umwe, yemeje ko yarushinze na Rich Paul w'imyaka 36, uyu ni umugabo wa Kabiri barushinze nyuma y'uko yahanye gatanya n'umugabo we wa mbere Simon Konecki bari barushinze mu 2018 bagatandukana mu 2020.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND