RFL
Kigali

Sobanukirwa impamvu kubira ibyuya ari byiza ku buzima

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:19/11/2023 11:58
0


Abantu bamwe bazi ko kubira ibyuya byinshi bituruka ku gukora imyitozo ngororamubiri gusa kandi banazi ko kubira ibyuya kenshi cyane ari indwara. Mu by'ukuri hari n'izindi mpamvu nziza zituma umuntu abira ibyuya.



Niba nawe uri umwe mu banga kuzana ibyuya, dore impamvu 5 ugomba gukunda kubira ibyuya. Impamvu 5 kubira ibyuya ari ingenzi

1. Bizamura hormones zituma ugira akanyamuneza

Gukora siporo cyangwa kugenda igihe kirekire bigeza aho ubira ibyuya bifasha kongera imisemburo ya endorphins mu bwonko. Iyo iyi misemburo yiyongereye bigufasha kumva uruhutse kandi uguwe neza, bityo ukumva unezerewe. Niyo mpamvu igihe urangije sport wumva ufite akanyamuneza.

2. Bisohora imyanda mu mubiri bigatuma uruhu ruhehera

Umubiri ufite ubushobozi bwo gusohora uburozi n’indi myanda iwubangamiye, kubira ibyuya ni bumwe muri bwo. Kubira ibyuya bifasha umubiri kwikiza imyanda iba iwurimo, alukolo, cholesterol mbi n’umunyu.

Imyanda ishobora gutuma utwenge tw’uruhu tuziba, ikaba yatera ibiheri n’ibindi, nayo irasohoka. Iyo ino myanda yose itakibangamiye uruhu, rugumana ubuhehere bwarwo, bityo ukabona rufite itoto.

3. Burya birinda uburibwe

Imisemburo ya endorphins uretse kukongerera akanyamuneza, burya ifite n’ubushobozi bwo kugabanya uburibwe. Ikora kimwe nk’imiti ikomeye yitabazwa mu gukuraho uburibwe mu mubiri nka za morphine. Iyi misemburo ihindura, ikoroshya uburyo ubwonko bwakira ububabare.

4. Bifasha kurwanya utubuye mu mpyiko

Health Line itangaza ko utubuye mu mpyiko tubaho iyo umunyu na calcium byabaye byinshi mu mpyiko, nuko bigakora utuntu dukomeye; aritwo twitwa ‘utubuye mu mpyiko‘. Kubira ibyuya nko mu gihe uri kwiruka cyangwa ukora indi sport, bifasha gusohora umunyu w’umurengera no kohereza calcium mu magufa. Bityo ntibibe byinshi mu mpyiko.


 5. Birinda umubiri wawe ibicurane bya hato na hato n’ubundi burwayi

Waba ujya urwara Grippe cyangwa  gufungana mu mazuru, ukajya kwiruka ukavayo wakize? Ibi ahanini biterwa n’ikinyabutabire Dermcidin kiboneka mu byuya, gifasha cyane mu kurwanya mikorobe yaba bagiteri, imiyege na virusi.

Iki kinyabutabire, abashakashatsi bavuga ko ari cyiza ndetse no kurusha antibiyotike kuko cyo nta ngaruka gitera cyangwa  se ngo bagiteri zikirushe ingufu nk'uko bigenda ku miti (antimicrobial resistance).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND