Bamwe mu bakinnyi ba filime bafite izindi mpano bamamayemo zirimo n’ubuhanzi bwo kuririmba bakanezeza benshi binyuze mu ndirimbo zikoranye ubuhanga zikumvikanamo amajwi meza yabo.
Umwuga wa filime ufite benshi b’abanyamuziki ndetse b’abahanga, nubwo bamwe batabikoze nk’akazi ka buri munsi bigatuma badasobanukirwa ubuhanga bwabo
mu muziki.
Twaguteguriye urutonde rwa bamwe mu byamamaye mu
mwuga wo gukina filime ariko bakaba n’ahahanzi b’abahanga mu kuririmba, n’ibihangano
byabo bikirahirwa na benshi bakunze impano yabo mu muziki.
Dore urutonde rwa bamwe mu bakinnyi ba filime b’abahanga
mu kuririmba bafite n'inkuru zihariye:
1. Jamie
Foxx
Umukinnyi wa filime w’umunyamerika Jamie Foxx
wigaruriye imitima ya benshi binyuze mu gukina filime, ni umwe mu bahanga mu
kuririmba, ndetse zimwe mu ndirimbo zashyizwe hanze ze zirimo iyitwa “You changed
me” yaririmbanye na Chris Brown.
Yashyize hanze amashusho y’indirimbo zitandukanye
zirimo Hot Wings, Just Like me, Fall for type, Unpredictable, Fly Love n’izindi. Uyu
mugabo utarambirana mu kumureba akina filime amaze igihe atangaje ko ari guhangana n’indwara
atifuje gutangaza.
Jamie Foxx yatangaje ko arwaye indwara ibabaza umubiri we ariko ntiyayivuga. Eric Marlon Bishop wamenyekanye ku mazina ya Jamie Foxx yakunzwe muri filime nyinshi zirimo The Burial, Django Unchained n’izindi.
2. Will
Smith
Umukinnyi wa filime, akaba umwe mu bakomeye muri America, Will Smith yakuze aririmba ndetse ari umunyempano utangaje mu muziki.
Willard Carrol Smith wamamaye nka will Smith mu
gukina filime Hollywood, yaririmbye indirimbo nyinshi zirimo iyitwa “1000 Kisses”
yaririmbanye n’umugore we Jada Pinket Smith mu myaka 12 ishize.
Uyu mugabo uhanganye n’umugore we Pinket ku bibazo
by’urushako hagati yabo, ni umuhanga mu kuririmba bikaba akarusho mu gukina
filime no kuzamura amarangamutima ya benshi bamwihebeye.
Inkuru ivuga ku rushako rwe na Pinket Jada itangaza benshi babakurikira
3. Scarlett
Johansson
Umukinnyi wa filime Scalett Johansson yamyenyekanye
muri filime zirimo “Avengers, Black Widow, Lucy” n’izindi, ni umwe mu bashyize
hanze amashusho y’indirimbo zitandukanye.
Uyu mugore washyingiwe inshuro zirenga eshatu, ntakunze guhirwa n’urugo kuko birangira atandukanye n’abagabo basezeranye
kubana, gusa ni nyina w'abana babiri.
Scalett Ingrid Johansson umukinnyi wa filime ukomoka
muri America yagaragaye aririmba indirimbo zirimo I don’t wanna, The Moon song,
I don’t know what to do, Trust in
Me, Bad Dreams n’izindi nyinshi cyane.
Sacrlett ni umwe mu bagore bafite igikundiro uri mu myaka 38 nta mugabo nyuma ya gatanya zamubayeho
4. Kevin
Bacon
Kevin Norwood Bacon ni umwe mu bahanga bakunzwe mu kuririmba ubwo yashyiraga hanze amwe mu mashusho y’indirimbo zirimo Tell me what I have to do, Go my way, Corona Tune, Bigger, I Fell you, n’izindi.
Uretse kuba
umuhanzi, yaririmbye muri Band yashinze na mukuru we yiswe Bacon Brothers.
Umukinnyi wa filime Kevin Bacon umunyamerika w’umuhanga
yatanze ibyishimo kuri benshi binyuze mu kuririmba no gukora ibihangano
biryoshye. Yavukiye mu muryango w’abana batandatu arerwa n’abandi muri
Philadephia.
Indirimbo ze ziracyakunzwe na benshi
5. Idris
Elba
Umukinnyi wa filime Idris Elba ni umwirabura wamamaye mu
gukina filime akaba rwiyemezamirimo n’umushoramari
mu bikorwa byo gufasha
imishinga ifite aho ihuriye n’imyidagaduro.
Elba uherutse mu Rwanda mu birori byo kwita izina abana b'ingagi yakinnye filime zirimo Luther, Breast, Fast and
Farious, The Harder they Fall n’izindi.
Idris Akuna Elba umukinnyi wa filime w’umwongereza ni umuraperi, umuririmbyi wamenyekanye muri filime y’uruhererekane “ Stringer Bellin the HBO”.
Uyu mugabo ukunze gushyigikira ibikorwa by’abanyafurika, yakunzwe mu ndirimbo nka Girl with the Bat, Even if I die, It’s Ours, Body
Shots n’izindi.
Yatangaje ko yifuza gushyigikira ibikorwa bizamura sinema y'isi ahereye mu Bihugu bya Africa nka Tanzania
TANGA IGITECYEREZO