Kigali

Filime "The Incubation" ivuga ku icuruzwa ry’abantu igiye kwerekanwa muri Canal Olympia

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/12/2024 14:11
0


Uruganda rwa sinema nyarwanda rwungutse filime nshya yitwa "The Incubation" igaragaramo bamwe mu bakinnyi b'amazina aremereye mri sinema nyarwanda, akaba ari filime y'ubutumwa bukomeye bugamije guhangana n’ibibazo by’icuruzwa ry’abantu.



Mu mpera z’icyumweru gishize, CANAL+ binyuze kuri shene yayo ya ZACU TV, yamuritse filime nshya yitwa The Incubation. Iyi filime yibanda ku gukumira icuruzwa ry’abantu n’ingaruka zigira ku muryango mugari. Umuhango wo kumurika iyi filime wabereye muri CANAL Olympia Rebero ku wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024.

Iyi filime yakozwe na ZACU Entertainment ku bufatanye na Greenland Pictures, iri mu bwoko bw’iz'imirwano (Action). Umuyobozi Mukuru wa ZACU Entertainment, Wilson Misago, yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi filime cyaturutse ku biganiro yagiranye na Deus Sangwa, nyiri Greenland Pictures ahagana muri 2023.

Yagize ati: “Nishimiye ko iki gitekerezo twagishyize mu bikorwa ku bufatanye bwabayeho hagati ya ZACU Entertainment na Greenland Pictures. The Incubation ni filime twizeye ko izaryohera benshi mu bakunzi ba sinema nyarwanda, ndetse turifuza kuyigeza ku rwego mpuzamahanga kuko ibumbatiye ubutumwa bukomeye.”


Umuyobozi mukuru wa ZACU Entertainment, Wilson Misago avuga ko filime ya The Incubation izagezwa ku rwego mpuzamahanga, kuko ifite ubutumwa bukomeye.

Sophie Tchatchoua, Umuyobozi Mukuru wa CANAL+ Rwanda, yagaragaje ko guha umwanya ibihangano by’Abanyarwanda biri mu ntego zatumye CANAL+ GROUP ifungura shene ya ZACU TV muri 2022.

Yagize ati: “Ubwo CANAL+ GROUP yamurikaga ZACU TV muri 2022, twari dufite intego yo guteza imbere ibyakorewe mu Rwanda. Iyi filime ubwo izaba igiye gutambuka kuri ZACU TV, shene ya 3 kuri CANAL+, abakiliya barenga miliyoni 8 hirya no hino muri Africa bazayireba. Ni amahirwe akomeye yo kugeza ibihangano by’Abanyarwanda ku rwego mpuzamahanga.”


Sophie Tchatchoua, umuyobozi mukuru wa CANAL+ Rwanda yatangaje ko ZACU TV ari shene yashyizeho kugira ngo iteze imbere filime zakorewe mu Rwanda

Deus Sangwa wayoboye iyi filime "The Incubation", yashimiye cyane abakinnyi n’itsinda ryose ryagize uruhare mu gutunganya The Incubation. Yatangaje ko iyi filime izatangira kwerekanwa muri sinema ya CANAL Olympia guhera kuwa Gatanu w'iki Cyumweru, asaba abantu kugura amatike hakiri kare kugira ngo batazacikwa.

Yagize ati: “Abanyarwanda batabonye amahirwe yo kuyireba igihe yamurikwaga ubu bafite amahirwe yo kuyirebera muri CANAL Olympia. Turakangurira abantu kugura amatike bakaryoherwa n’iyi filime kuva kuwa 06 Ukuboza 2024.” 


Deus Sangwa wayoboye filime "The Incubation" yakanguriye abantu kugura amatike kuri CANAL Olympia kugira ngo bazareba iyi filime tariki 06 Ukuboza.

The Incubation ni filime irimo abakinnyi bakomeye muri sinema nyarwanda barimo nka Irunga Longin, Mazimpaka Kennedy, Prince Ganza, Gihozo Nshuti Mireille, Muniru Habiyakare, n’abandi. Ifite ubutumwa bukomeye bugamije guhangana n’ibibazo by’icuruzwa ry’abantu.

REBA INCAMAKE YA FILIME "THE INCUBATION" IVUGA KU ICURUZWA RY'ABANTU



Abantu banyuranye bari bitabiriye imurikwa rya filime ya The Incubation


Deus Sangwa ubwo yamurikaga itsinda bakoranye mu itanganywa rya filime ya The Incubation


Frank Kanyamurera ushinzwe gutangaza gahunda zitambuka kuri ZACU TV yavuze ko The Incubation izatambuka kuri CANAL+ mu mpera z'ukwezi k'Ukuboza


The Incubation ni filime irimo abakinnyi bakomeye muri sinema nyarwanda


Umuyobozi mukuru wa ZACU Entertainment, Wilson Misago, Sophie Tchatchoua, umuyobozi mukuru wa CANAL+ Rwanda, na Deus Sangwa, wayoboye filime ya The Incubation

Pastor Mazimpaka Kennedy umubyeyi wa Nkusi Arthur, ni umwe mu bakinnyi b'amazina azwi muri sinema bakina muri iyi filime "The Incubation"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND