Kigali

Master KG wamamaye mu ndirimbo "Jerusalema" agarukanye igitaramo gikomeye

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:11/12/2024 21:54
0


Umuhanzi Master KG [Kgaogelo Moagi] wamenyekanye bikomeye mu ndirimbo "Jerusalema" yakoranye na Nomcebo [Nothule Nkwanyana] wasuye u Rwanda mu mpera za 2023, agarukanye impinduka ateguza igitaramo cye bwite.



Iki gitaramo cye yise "Master KG Homecoming", kizaba tariki 24 Ukuboza 2024 saa sita z'amanywa kugeza tariki 25 Ukuboza 2024 saa kumi n'ebyiri za mu gitondo, ahitwa "Maruleng Showgrounds. Sekororo, Lompopo".

Uyu muhanzi wo muri Afrika y'Epfo asanzwe afite ishusho ikomenye mu mitwe y'abatari bake kubera indirimbo ye "Jerusalema" yamamaye ku Isi, ikaba yaramufunguriye amarembo magari ahantu hatandukanye dore ko imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 632 kuri Youtube.

Uretse iyi ndirimbo hari n'izindi nyinshi yakoze cyane cyane mu njyana azwiho ya "Amapiano" nk'iyakoze impinduka muri South Africa ndetse no ku isi muri rusange. Izo ndirimbo harimo Skeleton Move, Di Boya Limpopo, Wayawaya, Uthando, Thinada na Situation".

Master KG ntabwo aririmba gusa kuko asanzwe ari na Producer w'indirimbo, bituma agira umwihariko ugereranyije n'abandi bahanzi. Umuziki we n'iyi njyana ya Amapiano ikunzwe cyane nka zimwe zituma umuntu abyina n'iyo yaba atabishakaga, niyo abazitabira igitaramo cye bazabyina ijoro ryose kuko biteganyijwe ko iki gitaramo kizarangira mu gitondo.

Master KG azaba ari kumwe n'abahanzi banyuranye barimo Makhadzi, Kharishma, King Monada, Kelvin Momo, Benny Mayageni, Shebeshxt, Nkosazana Daughter, Dr Malinda, Emtee, Clement Maosa, Pleasure Tsa Manyalo, Triby wa Di Boss, Scott Maphuna, Leemckrazy, Dj Makwale, Yunli Lethabo, Pepe The Vocalist na Tsekele x Blackcat.

Master KG yitezweho byinshi nk'umuhanzi utaherukaga mu bitaramo bitandukanye, ndetse azanafatanya n'aba bahanzi bose mu guha ibyishimo abazaza muri "Master KG Homecoming".

Nkosazana Daughter na Master KG umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri Afrika



Master KG agiye gukora igitaramo gikomeye mu mpera za 2024

REBA INDIRIMBO "JERUSALEMA" YATUMBAGIJE IZINA RYA MASTER KG



Umwanditsi: NKUSI Germain






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND