Ikipe ya APR FC yatsinze Kiyovu Sport ku kirarane cy'umunsi wa kane wa shampiyona y'u Rwanda, "Rwanda Premier League", ifata umwanya wa kane n'amanota 22.
Kuri uyu wa
Gatatu itariki 11 Ukuboza 2024 ikipe ya APR FC yakiriye Kiyovu Sport mu
mukino w’ikirarane cy’umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier
Leaguie 2024-25.
Ni umuko wari utegerejwe na benshi, kuko mbere y’uko ukinwa hari havuzwe amagambo menshi atandukanye. Icyakora ni umukino woroheye cyane APR FC [ibisa nko kwasa ikibonobono] dore ko yakinnye na Kiyovu Sport ya nyuma ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona.
Kuri uyu wa kabiri itariki 10 Ukuboza, havuzwe amakuru y’uko
umutoza wa Kiyovu Sport Bipfubusa Joslin yasabwe gutsinda APR FC, bitaba
bagatandukana, ariko ibyo byahakanwe mu kiganiro n’itangazamakuru Kiyovu Sport yakoze ku mugoroba wo ku wa Kabiri.
Ni umukino watangiye
APR FC yataka izamu rya Kiyovu Sport, ariko ba myugariro ba Kiyovu batangiye
bihagararaho, kuko batumye Tuyisenge Arsene, Dushimirimana Olivier na Mugisha
Gilbert bagerageje uburyo ariko bwagaruriwe mu bwugarizi bwa Kiyovu Sports.
Ku munota wa
39 umurundi ukina mu bwugarizi bwa Kiyovu Sport, Karim Mackenzie yabonye uburyo
bukomeye imbere y’izamu rya APR FC, ubwo yari asigaranye n’umuzamu Pavelh
Ndzila, ananirwa gutanga umupira kuri bagenzi be ngo batsinde, ashatse
kumuroba, umuzamu wa APR FC afara umupira neza cyane.
APR FC yagumye kwatakana imbaraga zidasanzwe, gusa ku munota wa 44, umuzamu wa Kiyovu Sport Nzeyurwanda Djihard akuramo ishoti rikomweye yari atewe na Mugisha Gilbert.
Ku munota wa 45+1 Tuyisenge Arsene wageze muri APR FC avuye muri Rayon Sports, yatsinze igitego cya mbere cya APR FC nyuma y’uburangare bw’abakinnyi ba Kiyovu Sport.
APR FC
ikimara gutsinda igitego cya mbere cya Tuyisenge Arsene, ntabwo byayitwaye
imbaraga nyinshi kubona igitego cya kabiri, kuko ku munota wa 45+4 Mahamadou
Lamine Bah yatsinze igitego cya kabiri, maze amakipe yombi ahita ajya kuruhuka.
Igice cya
kabiri kigitangira, Abakinnyi ba Kiyovu barwanye no kudatsindwa ibitego
byinshi, gusa ku munota wa 81, Niyibizi Ramadhan yatsinze igitego cya gatatu
cya APR FC.
Iminota 90 isanzwe yarangiye APR FC ifite ibitego bitatu ku busa bwa Kiyovu Sport, umusifuzi yongeraho iminota itatu y'inyongera. Umukino warinze urangira APR FC ikiyoboye yegukana intsinzi.
Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC ijya ku mwanya wa kane n'amanota 22, Kiyovu Sport yo iguma ku mwanya wa nyuma n'amanota arindwi.
APR FC yanyagiye Kiyovu Sport ibitego bitatu ku busa
Kiyovu Sports ikomeje kujya ahabi
TANGA IGITECYEREZO