Kigali

Brad Pitt na Angelina Jolie bahawe akayabo kugira ngo bongere guhurira muri filime

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:11/12/2024 15:48
0


Umukinnyi wa filime Danny Rossner yahaye Brad Pitt na Angelina Jolie amafaranga ngo bongere bakorere hamwe muri filime.



Umuyobozi wa filime Danny Rossner wamenyekanye muri filime zirimo "2001A Space Travesty" na "The Ultimate Weapon," agiye kongera guhuza Brad Pitt na Angelina Jolie. Amakuru avuga ko yabishyuye Miliyoni 60 z'amadorali ya Amerika [ararenga Miliyari 83 Frw].

Iyi filime yateguye bazahuriramo ni iy'urukundo ibera muri Hotel Martinez i Cannes mu Bufaransa, ikaba ishingiye ku mateka y'umuyobozi w'iyi hoteli. Brad Pitt azakina nka Emmanuel Martinez, nyiri hoteli, naho Jolie akaba indaya ye n'inshuti ye Emma Digard. 

Aba bombi bari abakundana bahigaga abandi muri Hollywood, urukundo rwabo rwatangiye ubwo bahuriraga mu ifatwa ry’amashusho ya filime bakinanye yitwaMr and Mrs Smith” ubwo hari mu 2004, baza gufata umwanzuro wo kubana mu 2014. 

Angelina Jolie yasabye ubutane na Brad Pitt muri Nzeri 2016, nyuma y’uko ashinje uyu mugabo ibikorwa by’ihohoterwa bishingiye ku mubiri.


Brad Pitt na Angelina Jolie bagiye kongera kugaragara muri filime bari kumwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND