Kigali

Amafaranga ya Iran ari gutakaza agaciro nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Bashar al-Assad

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:11/12/2024 23:16
0


Igihe Perezida wa Siria Bashar al-Assad yari ashyigikiwe na Iran mu myaka myinshi, guhirika ubutegetsi bwe byagize ingaruka zikomeye ku bukungu bw’iri huriro. Amafaranga ya Iran, rial, yamanutse cyane nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Bashar al-Assad.



Mu murwa mukuru Tehran, igiciro cy’amadorari ku isoko ry’ivunjisha cyazamutse kikagera ku 740,000 rials ku idolari rimwe, na ho igiciro cy’ifaranga rikoreshwa n’uburayi "Euro" riri kuvunja 770,000 rials. 

Ni mu gihe muri Nyakanga 2024, ubwo Perezida Masoud Pezeshkian yafataga inshingano, yari yashyizeho igiciro cya 584,000 rials (amafaranga ya Iran) ku idorali imwe. Muri 2015 idorali rimwe ryavunjaga 32,000 rials - amafaranga akoreshwa muri Iran.
 

Ubukungu bw'igihugu cya Iran burimo guhura n’ibibazo byinshi nyuma y’uko ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Bashar al-Assad ritangiriye muri Siria. Abacuruzi b’ivunjisha mu mujyi wa Tehran bavuga ko bafite ubwoba ko igiciro cy’amafaranga gishobora kugera ku 1,000,000 rials ku idorali rimwe mu gihe ikibazo cy’ubwumvikane bucye mu Burasirazuba bwo Hagati (Middle East) gikomeza gufata indi ntambwe.

Iran yari ifite uruhare runini mu gushyigikira al-Assad mu gihe cy’intambara muri Syria. Ibi byatumye Iran ifata imyanzuro ya politiki n’ubukungu bwo gufasha al-Assad, harimo gutanga inkunga y'amafaranga, intwaro, n’ubundi bufasha bwa gisirikare. 

Ariko, iyo nkunga yatumye Iran igira ibibazo byinshi by’ubukungu, by’umwihariko kubera ibihano by’amahanga byashyiriweho Iran kubera ibibazo by’umutekano n’iby’ubutasi mu karere.

Gushyigikira al-Assad byagize ingaruka zikomeye ku bukungu bwa Syria. Intambara yatumye habaho ibura ry’ibicuruzwa bikenewe, ndetse no gutakaza ibikorwa by’ubukungu nk’ibikorwa by’inganda n’ubucuruzi. 

Abaturage ba Syria babayeho mu bukene bukabije kuko intambara yatwaye byinshi mu gihugu, kandi ibintu byari bisanzwe birahungabana. Ibi byatumye abaturage ba Syria babura ibiribwa bihagije, kandi bagira ubuzima bubi.


Ubukungu bwa Syria, bwari bumaze kuba bubi kubera intambara, byagize ingaruka ku bihugu by’ibituranyi nka Jordan, Liban, na Turukiya. Ibibazo bya Syria byatumye haboneka  impunzi nyinshi, kandi ibihugu bihana imbibi na Syria byagiraga ikibazo gikomeye mu kwakira impunzi no guhangana n'ingaruka z’ubukene.

Ibi byose byatumye ubukungu bwa Iran buhangana n'ibibazo bikomeye. Amafaranga ya Iran (rial) yamanutse cyane, cyane cyane nyuma yo gufasha al-Assad nk'uko bikubiye mu nkuru ducyesha Aljazeera.

Ikiguzi cy’amafaranga muri Iran cyari hejuru, kandi abacuruzi bo mu gihugu bavuga ko bishobora kugera ku gipimo cya 1,000,000 rials ku dọllari imwe, mu gihe intambara mu karere igikomeje. Ubu buryo bw’ubukungu bugaragaza ko igihugu cya Iran cyahuye n’ibibazo bikomeye mu gihe cy’iyi mirwano.

Ibipimo by’ubukungu mu karere kose birerekana ko imishinga ya politiki ya Iran, harimo no gushyigikira al-Assad, byagize ingaruka ku bukungu bwa Syria, birimo ibura ry’ibicuruzwa no kuzamuka k’umutwaro w’ubukene. Mu gihe ibi byagabanyije umutungo w’ibihugu byinshi mu karere, agaciro k’ifaranga kaguye by’umwihariko muri Iran.


Ihirikwa ry'ubutegetsi bwa Bashar Al-Assad ryagize ingaruka ku bukungu bwa Iran

Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND