RFL
Kigali

Donald Trump mu gahinda ko gupfusha mushiki we

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:14/11/2023 9:16
0


Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wa 45, ari mu gahinda ko gupfusha mushiki we mukuru witwa Maryanne Trump wapfuye ku myaka 86 aho yasanzwe mu cyumba yashizemo umwuka.



Umuherwe akaba n'umunyapolitiki, Donald Trump, ubu we n'umuryango we bari mu gahinda ko gupfusha mushiki we witwa Maryanne Trump Baryy witabye Imana kuwa Mbere w'iki cyumweru tariki 13 Ugushyingo 2023.

Maryanne Trump Barry wahoze ari umucamanza,  umukozi we niwe wamusanze mu cyumba  yapfuye  mu rugo rwe ruherereye mu gace ka Upper East Side muri Manhattan, aho  yahise  ahamagara polisi  nayo yahise yihutira kumujyana kwa muganga ngo hakorwe isuzuma ku cyamuhitanye.

Donald Trump yapfushije mushiki we mukuru witwa Maryanne Trump Barry

Uyu mushiki wa Donald Trump witabye Imana ku myaka 86 y'amavuko, ni umwe mu banyamuryango be batajyaga bapfa kwigaragaza cyangwa ngo bavugwe kuva mu 2019 yahagarika umwuga we w'ubucamanza agafata ikiruhuko cy'izabukuru.

Bivugwa ko Danald na Maryanne Trump batari babanye neza

The New York Times yatangaje ko amakuru avuga ko Maryanne Trump na musaza we Donald Trump batari bafitanye umubano mwiza dore ko ubwo yari akiri Perezida mushiki we yakunze kugaya imiyoborere ye ndetse akaba yaranigeze kuvuga ko Donald agira ivangura rishingiye ku ruhu (Racism).

Maryanne Trump yahoze ari umucamanza kuva mu 1974 kugeza mu 2019

Maryanne Trump Barry, witabye Imana apfiriye iwe, asize umwana w'umuhungu umwe gusa witwa David William Desmond yabyaranye n'umugabo we John J.Barry babanye kuva mu 1982 kugeza mu 2000 bahanye gatanya.

Maryanne Trump akaba yaramenyekanye cyane ubwo yari mu itsinda ry'abacamanza baburanishije Ronald Reagan wahoze ari Perezida w'Amerika mu 1984.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND