Umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina muri Nigeria no ku rwego mpuzamahanga, Ayodeji Balogun wamamaye nka Wizkid, yongeye guca agahigo mu bihembo by’uyu mwaka bya British Photography Awards, BPA, byatangiwe i Londres mu iyi wikendi ishize.
Ifoto y’umuhanzi w’umunya-Nigeria
arimo kuririmba mu iserukiramuco rya Glastonbury ryabaye mu ntangiriro z’uyu
mwaka, yatsindiye igihembo mu cyiciro cya Event Award mu bihembo bya British
Photography Awards 2023.
Iyi foto bigaragara ko
ishushanya ikindi kintu cy’ingenzi, yafashwe n’umufotozi wigenga ukomoka i
Londres akaba n’umushushanyi Nick Haill.
Kugeza ubu, Wizkid ni we
ubaye umuntu wa mbere w’icyamamare ukomoka muri Nigeria uciye agahigo ko kugira
ifoto itsindira igihembo mu bihembo byo mu Bwongereza bihabwa amafoto meza
kurusha ayandi.
Ibihembo bya British
Photography ni irushanwa ryihariye kandi
ryigenga ry’ibijyanye no gufotora, ryitabirwa n’abongereza bose, abafotozi b’abongereza
ndetse rikanatera inkunga ibirori byo gutanga ibihembo muri The Savoy. Iri rushanwa
kandi, rishyigikira ibikorwa by'ingenzi by'abagiraneza mu Bwongereza.
Ubuyobozi bwa British
Photography Awards, butegura bukanatanga ibi bihembo, bwashimiye Nick Haill nk’uwatoranijwe
n’abantu agatsindira igihembo muri British Photography Awards 2023, mu kiciro
cya ‘Event Category.’
TANGA IGITECYEREZO