RFL
Kigali

Menya imbuto 5 z’ingenzi ku buzima utakwiye kubura mu mafunguro yawe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:13/11/2023 11:41
0


Ubusanzwe imbuto zose ni nziza ku buzima bw’umuntu ariko hari izihebuje kuruta izindi kuko hari izo usanga zifitemo intungamubiri zihambaye ari nayo mpavu zitaba zikwiye kubura mu ifunguro ryawe rya buri munsi.



Mu guhitamo imbuto z’ingenzi hashingiwe ku kureba izifitiye umumaro munini umubiri ku buryo zibuze umubiri wagubwa nabi, hashingiwe kandi ku kuba izi mbuto ziboneka ku buryo bworoshye no ku giciro cyoroheye buri wese.

Dore izo mbuto 5 z'ingenzi ku buzima bwawe:

1. Umuneke


Umuneke uzwiho kugira akamaro gakomeye mu buzima bw’umuntu aho uzwiho kuba ufasha cyane mu igogora ry’ibyo umuntu aba yariye, aha bamwe mu bashakashatsi bagiye bavuga ko uramutse ufashe umuneke umwe ku munsi byatuma wirirwa neza umunsi ukarinda wira ufite akanyamuneza k’umuneke umwe wariye mu gitondo.

2.Pomme


Abashakashatsi bagerageje urubuto rwa pomme basanze kurya pomme imwe ku munsi byirukana muganga bishatse kuvuga ko uramutse ugiye urya pomme nibura imwe buri munsi ntaho ushobora guhurira n’uburwayi, aha rero aba bashakashatsi babivuze neza mu ndimi z’amahanga bati” une pomme par jour chasse le medecin” pomme rero ngo yibitsemo ibinyabutabire bifasha umubiri kugira ubuzima bwiza.

3. Inanasi


Urubuga rwa Sante Plus Mag ruvuga ko inanasi ari urubuto rwiza ku bantu bafite ikibazo cy’isukari nke kuko ari isoko nziza y’isukari kandi idashobora kugira ingaruka ku mubiri w’umuntu, uramutse ugiye urya inanasi buri munsi warushaho kugira ubuzima buzira umuze.

4.Avoka


 Ni urubuto rwiza cyane, kuko rufite umwihariko wo kuba rukungahaye kuri vitamine zirenga icumi(10), ndetse ikaba ifasha cyane ku bantu bifuza kugabanya ibiro, kuko iyo wayiriye ukomeza kumva uhaze, bityo ugatakaza, ubushake bwo kurya buri kanya, 

5. Ibinyomoro


 Ibinyomoro ni imbuto z’ingenzi cyane, zikaba zifite umwihariko wo kuba zifitemo ubushobozi bwo kongera amaraso mu mubiri, uwariye ikinyomoro, nibura kimwe ku munsi, ntashobora kugira ikibazo cyo kugira amaraso make kizwi nka Anemie. 

Mu gihe uhisemo gufata izi mbuto ku mafunguro yawe, ni byiza kuzisimburanya kugirango ubone intungamubiri zitandukanye ziganje muri zo, ni byiza kandi kuzirya zitaruma kuko aribwo ziba zifitemo intungamubiri zihagije.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND