Kigali

Mu Rwanda hatangijwe icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:13/01/2025 12:12
0


Uyu munsi tariki 13 Mutarama 2025, mu gihugu hose hatangijwe Icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, iki gikorwa kizarangira tariki 17 Mutarama 2025.



Mu butumwa bwa RBC, yatangaje ko iki Cyumweru kizibanda ku kwita ku buzima bw’abana, cyane cyane ku ngingo zirebana n’imirire, isuku, kwirinda indwara, ndetse no gukingira abana inkingo zose.

Insanganyamatsiko y’iki Cyumweru iragira iti: “Hehe n’igwingira ry’umwana, twite ku buzima bw’umubyeyi utwite, umwana, umwangavu, imirire n’isuku, dukingize abana inkingo zose.”

Mu bikorwa by’ingenzi bizibandwaho muri iki Cyumweru harimo:

Gukurikirana imikurire y’abana: Hazaba hakorwa ibikorwa byo kugenzura no gufasha mu mikurire myiza y’abana, hagamijwe gukumira igwingira no guteza imbere ubuzima bw’abana.

Gutanga ibinini by’inzoka zo mu nda: Hazatangwa ibinini by’inzoka ku bana n’abantu bakuru kugira ngo hirindwe ibibazo byatezwa n’inzoka mu nda, bizana indwara zitandukanye.

Gutanga serivisi zo kuboneza urubyaro: Abaturage bazagira amahirwe yo kubona serivisi zo kuboneza urubyaro, harimo kugirwa inama n’ubufasha ku birebana n’ubuzima bw’imyororokere.

Gutanga ubutumwa bwo kwirinda Malariya: Hazatangwa ibiganiro n’ubufasha ku buryo bwo kwirinda Malariya, birimo gukoresha inzitiramibu, gukoresha imiti yo kurwanya imibu, no kubungabunga isuku mu ngo.

Iki cyumweru kandi ni umwanya wo gukangurira abaturage kwita ku buzima bw’umubyeyi, umwana, ndetse n’abangavu, by’umwihariko kwita ku mirire myiza n’isuku, mu rwego rwo kurwanya ibibazo by’igwingira n’indwara zitandura.

Biteganyijwe ko ibikorwa by’iki cyumweru bizagira uruhare runini mu kugabanya indwara n’igwingira, ndetse no guteza imbere ubuzima bw’abana n’ababyeyi mu gihugu hose.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND