Nyugariro w'ikipe ya Sunrise FC Shyaka Clever, yatereye ivi Mukobwa Agnes amusaba ko bazabana akaramata.
Ni umuhando wabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 12 Ugushyingo, ubera mu mujyi wa Kigali muri Sainte Famille.
Shyaka Clever wabaye umukinnyi w'umukino
ubwo Sunrise FC yabuzaga igikombe cya shampiyona ikipe ya Kiyovu Sports amaze
igihe mu rukundo na Mukobwa Agnes, nk'uko yabidutangarije.
Yagize
Ati" Mukobwa ni umu umukobwa tumaze imyaka 8 dukundana, twamenyaniye mu
mujyi wa Kigali, ariko umutima agira ndetse no kubaha, biri mu byatumye mfata
umwanzuro wo gutangira urugendo rwo kubana ubuziraherezo."
Shyaka
Clever ni umwe mu bakinnyi bamaze igihe mu ikipe ya Sunrise FC kuko yayigezemo
mu 2016 avuye mu ikipe ya Etoile de L'est. Biteganyijwe ko Shyaka Clever na
Mukobwa Agnes bazakora umubukwe muri Gashyantare umwaka utaha.
Shyaka Clever na Agnes bashyize hanze urugendo rwabo rwo kubana akaramata
Bamaze imyaka 8 bakundana
Shyaka Clever aherutse kongera amasezerano mu ikipe ya Sunrise FC
Shyaka Clever ubwo yagenzuraga umupira kuri sitade ya Huye
TANGA IGITECYEREZO