Kigali

Jason Statham agiye gukina muri filime yanditswe na Sylvester Stallone

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:7/11/2023 16:22
0


Ibyamamare bibiri muri Sinema, Jason Statham na Sylvester Stallone, bagiye kongera guhuza imbaraga muri filime nshya yitwa 'Levon's Trade', yanditswe na Stallone benshi bita 'Rambo'.



Umukinnyi wa filime z'imirwano Jason Statham ukomoka mu Bwongereza, wubatse izina kuva mu 2002 yakina muri filime yakunzwe na benshi yitwa 'Transporter', kuva ubwo yagiye akina izindi filime zatumye yamamara ku rwego mpuzamahanga zirimo nka 'The Meg', 'The Mechanic', 'Wrath Of Man' 'Fast & Furious' hamwe n'izindi.

Jason Statham kandi usanzwe ari umuhanga mu mikino jya rugamba, yanakinanye na Sylvester Stallone (Rambo) muri filime za 'Expendables' zaciye ibintu zimaze gusohora ibice 4 kuva mu 2010. Kuri ubu aba bagabo mbombi bafite amazina akomeye muri Hollyood bagiye kongera guhurira muri filime nshya.

Jason Statham agiye gukina muri filime yitwa 'Levon's Trade' yanditswe na Sylvester Stallone

Hollywood Reporter yatangaje ko Jason Statham agiye gukina muri filime yitwa 'Levon's Trade' yanditswe na Sylvester Stallone. Iyi filime ikaba ishingiye ku gitabo cyitwa gutyo cyanditswe na Chuck Dixon gusa Stallone akaba ariwe wanditse inkuru igishingiyeho mu rwego rwo kuryoshya iyi filime izaba n'ubundi ari 'Action Movie'.

Muri uku kwezi ku Ugushyingo nibwo hazatangizwa ifatwa ry'amashusho y'iyi filime nk'uko byatangajwe na David Ayer uzayobora iyi filime 'Levon's Trade' ari nawe uherutse kuyobora filime nshya ya Jason Statham yitwa 'The Beekeper' izasohoka muri Mutarama ya 2024.


Mu kiganiro Jason Statham w'imyaka 56 yagiranye na Hollywood Reporter yatangaje ko yishimiye kuba agiye kongera gukorana na Sylvester Stallone afata nk'umuvandimwe we. Yagize ati: ''Mfite ikizere ko iyi filime izashimisha abafana bacu kuko niteguye gutanga imbaraga zanjye zose nyikina kandi ntagushidikanya umuvandimwe wanjye Stallone ni umuhanga mukwandika filime turabizi. Ni icyubahiro kidasanzwe kuba yarangiriye ikizere''.

 

Jason Statham yatangaje ko yishimiye kuba yongeye kuba agiye gukorana na Sylvester Stallone afata nk'umuvandimwe we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND