Kigali

Abahanzi banyuze muri ArtRwanda-Ubuhanzi ntibaratungwa n'impano zabo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/11/2023 16:09
0


Imibare igaragaza ko nibura abahanzi 138 mu ngeri zinyuranye bamaze guhatana mu irushanwa ry’abanyempano ArtRwanda-Ubuhanzi, kandi ibikorwa by’abo bifite agaciro k’asaga Miliyoni 150 Frw nk’uko bitangazwa n’umuryango Imbuto Foundation.



Kuva yatangira, ArtRwanda-Ubuhanzi yabaye amahirwe akomeye ku rubyiruko, mu kwihangira imirimo bakoresheje impano zabo ari nako batanga imirimo kuri bagenzi babo bakora ibijyanye n’inganda ndangamuco.

Umushinga wa ArtRwanda-Ubuhanzi uri mu murongo wa gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi igamije kwihutisha ubukungu harimo no guhanga imirimo irenga 200,000 igomba guhangwa buri mwaka binyuze muri gahunda zitandukanye.

ArtRwanda-Ubuhanzi ishyirwa mu bikorwa n’Umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo Minisiteri y’Urubyiruko, UNDP Rwanda, n’abandi.

Icyiciro cya mbere cy’iyi gahunda cyitabiriwe n’urubyiruko rugera ku 2400 mu gihe icyiciro cya kabiri cyitabiriwe n’urubyiruko rurenga 3000; abanyuze muri ArtRwanda bakaba bamaze gushinga ibikorwa by’ubucuruzi bigera kuri 39

Iyi gahunda yatangijwe mu 2018, ikaba yibanda ku byiciro 9 by’ubuhanzi aribyo: Kwandika no gutunganya filime, gufotora, ubugeni bwifashishije ikoranabuhanga, ikinamico n’urwenya, imbyino, imideli, umuziki, ubusizi n’ubuvanganzo, n’ubugeni.

Imbuto Foundation yatangije iri rushanwa yubakiye ku ntego yo gushakisha impano z’abakiri bato zikagaragara kandi zigaterwa ingabo mu bitugu kugirango zizamuke, kandi zibyare imirimo. Ingero ni nyinshi z’abanyuze muri iyi gahunda bamaze kwiteza imbere, kandi batanga akazi ku bandi.

     

Ku wa 15-17 Ugushyingo 2023 hazatangira ibikorwa byo gushakisha abanyempano bazahatana mu cyiciro cya gatatu cy’iri rushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi, ibikorwa bizatangirira mu Karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda.

Ibyiciro bibiri byabanje byavuyemo abagaragaje impano mu kuririmba, ariko siko bose bazwi ku ruhando rw’abanyamuziki muri iki gihe.

Abazwi cyane kandi bagaragara mu bikorwa binyuranye barimo Michael Makembe, umukuhanzikazi Bukuru Christiane n’abandi barimo abaherutse guhabwa amahirwe baririmba mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byabereye mu Ntara zinyuranye.

Abahatana bahatana mu byiciro icyenda birimo n’umuziki; bahatana mu byiciro birimo: Kwandika no gutunganya filime; Gufotora, Ubugeni bwifashishije Ikoranabuhanga, Ikinamico n'Urwenya, Imbyino, Imideli, Umuziki, Ubusizi n'Ubuvanganzo ndetse n’Ubugeni.

Bruce Melodie wabaye mu Kanama Nkemurampaka ka ArtRwanda-Ubuhanzi ku nshuro ya mbere, avuga ko ashingiye kubyo amaze kubona abahangamideli, abanyarwenya n'abandi bakora ibihangano byo gushushanya aribo bigaragaza cyane ku isoko mu banyuze muri ArtRwanda-Ubuhanzi.

Uyu mugabo wari mu bitabiriye itangizwa ry'icyiciro cya Gatatu cya ArtRwanda-Ubuhanzi, yabajije icyabuze kugirango n'abahanzi baririmba bahatana muri iri rushanwa n'abo bagaragare ku isoko ry'umuziki.

Yavuze ko abamaze kunyura ku ishuri ry'umuziki rya Nyundo ari benshi batangiye urugendo rw'umuziki kandi bigaragarira buri wese, ariko ko bigoye kubona uwanyuze muri ArtRwanda-Ubuhanzi atangira gutangwa n'impano ye.

Bruce Melodie ati "[…] Abahanzi urumva nyine niho mperereye ko tutarabona umuntu uza nyine akihuta nk'ukuntu, bamwe bava ku Nyundo ukabona ni sawa ariko njye nari niteze ibintu byiza kuko twabonye impano nziza cyane mu buhanzi bw'abahanzi, bimeze bite ko ho tutabona umuntu uza ugakora [...] Turifuza kubona umuntu uturutse mu buhanzi ari umuhanzi

Uyu munyamuziki ugezweho muri iki gihe mu ndirimbo "When she's around" yakoranye na Shaggy, yavuze ko nk'abantu bamaze igihe mu muziki biteguye gutanga umusanzu wabo, ariko abahanzi banyuze muri ArtRwanda-Ubuhanzi bagatungwa n'impano zabo.

Habuze iki, haratekerezwa gukorwa iki?

Umuyobozi w'Agateganyo wa Imbuto Foundation, Jackson Vugayabagabo asobanura ko kuba abahanzi banyuze muri ArtRwanda-Ubuhanzi batarigaragaza ku isoko ry’umuziki, bitavuze ko ntakirakorwa, ahubwo ni urugendo rusaba ubufatanye cyane cyane binyuze mu bahanzi bakuru. Ati “Ni urugendo ariko rukeneyemo bakuru babo (mu muziki).”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko, Sandrine Umutoni avuga ko yemeranya n’ibyo Bruce Melodie avuga, kuko iyo unyujije amaso mu byiciro icyenda bihatanirwa muri ArtRwanda-Ubuhanzi, usanga abanyura mu cyiciro cy’umuziki bataratangira kwigaragaza ku isoko ry’umuziki.

Yavuze ko muri iki cyiciro cya Gatatu bazashyira imbaraga cyane mu guhuza abahanzi n’ababafasha kwisanga ku isoko ry’umuziki. Ati “Yego! Nibyo igihe urimo kureba ‘category’ (ibyiciro) zitandukanye z’abahanzi zagiye zigaragara birasa nk’aho abahanzi cyangwa abantu baririmba batagaragara cyane.”

“Ikintu turimo kugerageza gukora muri iki cyiciro cya Gatatu ni ukuzamura ‘Artistic Management’ cyangwa aba-manager abantu bakagombye kuba aribo bafasha abahanzi bacu kubona, yaba amahirwe runaka abantu babaha, urwo rubuga no kugaragara.”

Yisunze ibyavuzwe na Alyn Sano bijyanye n’uko agitangira umuziki ariwe wishakiye amafaranga yo gukora indirimbo ya mbere binyuze mu kuririmba muri ‘Restaurant’, Sandrine Umutoni yavuze ko umuhanzi akeneye abantu bamutegurira ikibuga cy’umuziki.

Ati “Ubundi igihe uri umuhanzi ntabwo wakagombye kuba ari wowe urimo kujya gushaka ayo mahirwe ukeneye umuntu wabigize umwuga uguherekeza umenya ngo hari amahirwe meza, ni ukugaragara kwawe gukwiye, genda njyewe ndagenda mvugane n’abo ibiciro n’ibindi.”

Mazimpaka Jones Kennedy wabaye mu Kanama Nkemurampaka ka ArtRwanda-Ubuhanzi, avuga ko kimwe mu byo bakora harimo gutegura abahatana muri iri rushanwa, bakabumvisha ko ibyo bagiye gukora ari uguharanira gutungwa n’impano kurusha gushyira imbere ubwamamare.

Ati “[…] Impano ikurimo igomba kuzagutunga mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Ibyo byose tukabijyanisha no kubashyira ku kigero ArtRwanda-Ubuhanzi ishaka…Tubategura tubabwira y’uko ari ikintu kigomba kuzagutunga byanze bikunze.”

Ishimwe Kelly wahatanye mu cyiciro cy’umuziki muri ArtRwanda-Ubuhanzi, yumvikanisha ko kuba yarahawe umwanya akaririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival, ari umusaruro w’uko yabashije kwitabira iri rushanwa ari umunyamuziki.

Ati “Iyo ntaba muri ArtRwanda-Ubuhanzi ndakeka ntabwo byari gushoboka… Ntabwo byari gushoboka ko ubu ngubu mba nicaranye n’abantu b’intangarugero kuri njyewe.”

Uyu musore yavuze ko kimwe mu bituma abahanzi bahatana muri ArtRwanda-Ubuhanzi badahita babyaza umusaruro impano zabo, ahanini bituruka ku kuba banyura muri iri rushanwa biteze ‘ibintu birenze’.

Yavuze ko buri wese akwiye guharanira kubyaza umusaruro amahirwe ahabwa na Imbuto Foundation adatekereje ko hari ibindi azakorerwa.

 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko, Sandrine Umutoni yavuze ko muri iki cyiciro cya Gatatu cya ArtRwanda-Ubuhanzi bazashyira imbaraga mu guhuza abahanzi n’abazabafasha kubyaza umusaruro impano z’abo

  

Umuyobozi w'Agateganyo wa Imbuto Foundation, Jackson Vugayabagabo yavuze ko hakenewe uruhare rw’abahanzi bakuru mu gutuma abahanzi bahatana muri ArtRwanda-Ubuhanzi batungwa n’impano z’abo

 

Ishimwe Kelly yavuze kuririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival ari amahirwe akesha guhatana muri ArtRwanda-Ubuhanzi

 

Alyn Sano avuga ko kugirango umuhanzi atere imbere bidasaba ko aba yamenyekanye, kandi azi abahanzi banyuze muri ArtRwanda-Ubuhanzi batunzwe n’impano zabo


Michael Makembe, umwe mu banyamuziki banyuze muri ArtRwnada-Ubuhanzi bamaze kumenyekana


Bukuru Christiane agaragaza ko kwitabira ArtRwanda-Ubuhanzi bafunguye imiryango myinshi mu buzima bwe

 

Bruce Melodie yavuze ko yiteguye gutanga umusanzu we mu gufasha abahanzi bahatanye muri ArtRwanda-Ubuhanzi kugaragara ku isoko ry’umuziki






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND