RFL
Kigali

Abahanzi nyarwanda 10 bakurikirwa cyane kuri YouTube

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:7/11/2023 9:34
0


Mu gihe mu Rwanda hari abahanzi benshi bakirwana no kubona abareba ibihangano byabo kuri Youtube cyangwa ababakurikira bazwi nka ‘Subscribers’, hari abandi bahanzi bagera ku icumi (10) bayobowe na Meddy bafite umubare uri hejuru ugereranije n'abandi.



Kuva mu 2005 urubuga rwa YouTube rwagiye rufasha abahanzi bose ku Isi mu kumenyekanisha no kuzamura ibihangano byabo. Kugeza n'ubu kandi uru rubuga ruri mu zambere zituma umuhanzi runaka agira aho ava n'aho agera ndetse umuziki we ukaba mpuzamahanga bitewe n'umubare w'abantu bareba ibihangano bye ‘Views’.

Ibi ariko binagendana n'umubare w'abamukurikirana kuri YouTube ‘Subscribers’, ari nabo banagira uruhare mu kuzamura umuziki we dore ko usanga buri uko umuhanzi ashyizeho igihangano gishya, aribo bafata iya mbere mu kukireba no kugisangiza abandi. Ni nayo mpamvu usanga hari abahanzi benshi bahitamo kugura umubare w'abantu bareba ibihangano byabo n'ababakurikirana umunsi ku munsi kuri uru rubuga.

Nubwo abahanzi nyarwanda bakiri hasi mu kugira abantu benshi babakurikira kuri Youtube ugereranije n'abahanzi bo mu bindi bihugu bimaze gutera imbere mu muziki, ntabwo hakwirengagizwa ko kugeza ubu hari ikiyongereye kuri iyi mibare muri uyu mwaka wa 2023.

InyaRwanda yakoze urutonde rw’abahanzi10 bafite ababakurikira ‘Subscribers’ benshi kuri Youtube mu Rwanda:

1. Meddy

Ngabo Medard Jobert, wamamaye mu muziki nka Meddy, ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda ndetse unamaze imyaka irenga 10 mu muziki yanagizemo uruhare runini mu kuwuteza imbere. Uyu mugabo nubwo amaze igihe ntagihangano gishya ashyira hanze  ndetse akaba yaranatangaje ko yinjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, niwe uri ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde.

Kugeza ubu Meddy niwe muhanzi wa mbere mu Rwanda ufite abamukurikira benshi bangana na Miliyoni 1.19, byumwihariko akaba ari nawe muhanzi Nyarwanda ufite indirimbo nyinshi zimaze kurebwa na bantu benshi kuri YouTube.

2. Ambassadors of Christ

Korali Ambassadors of Christ yo mu itorero ry'Abadivantisite b'Umunsi wa Karindwi, niyo iza ku mwanya wa Kabiri kuri uru rutonde ndetse ikaba ari nayo Korali yonyine mu Rwanda iyoboye izindi mu gukurikirwa cyane kuri Youtube.

Iyi korali yagiye ikundwa na benshi bitewe n'ibihangano byayo bihimbaza Imana binakunze kugaruka ku butumwa bw'ihumure, ifite abantu Miliyoni 1.1 cy'ababakurikirana umunsi ku wundi ku rubuga rwa YouTube.

3. Israel Mbonyi

Kuba benshi bamaze kwibona no gukunda umuziki wa 'Gospel' wo mu Rwanda, byagizwemo uruhare n'abahanzi bakora indirimbo zihimbaza Imana batandukanye barimo na Israel Mbonyi, benshi banafata ko ariwe wa mbere mu bahanzi bakora Gospel.

Uyu muhanzi wakunzwe cyane kuva yasohora album ye ya mbere yise 'Number One' yasohoye mu 2015, kugeza n'ubu aracyakunzwe ndetse ni nawe muhanzi rukumbi wa Gospel uhagaze neza kuri YouTube. Kugeza ubu  afite abantu bangana n'ibihumbi 617 (617 K) bamukurikirana kuri Youtube.

4. Bruce Melody

Bruce Melody uherutse guhabwa igihembo cya 'Trace Awards' nk'umuhanzi mwiza wahize abandi mu Rwanda, n'ubundi ari mu bahanzi bahagaze neza ku rubuga rwa YouTube. Uyu muhanzi uri mu bayoboye mu muziki nyarwanda amaze kugira ibihumbi 502 (502K) by'abantu bamukurikira kuri YouTube.

5. Papi Clever na Dorcas


Papi Clever n'umugore we Dorcas bahimbaza Imana binyuze mu muziki, ni bamwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda ndetse batangiye no kwigwizaho abakunzi mu Karere ka Afrika y'Iburasirazuba binyuze ahanini mu ndirimbo "Ameniweka Huru Kweri" bakoranye na Mercy Pianist, imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 16 mu mezi 5 gusa imaze kuri Youtube.

6. Juno Kizigenza

Umuhanzi Juno Kizigenza uri mu bahanzi bake mu Rwanda babashije kumenyekana mu gihe gito, dore ko amaze imyaka 3 gusa akora umuziki, wanahiriwe n'ibihe bya 'Covid-19' yagiye asohoramo indirimbo zigakundwa cyane, niwe uri ku mwanya wa Kane n'abantu ibihumbi 272 (272 K) bamukurikira kuri Youtube.

7. Clarisse Karasira

Uyu muhanzikazi wahoze ari umunyamakuru kuri Flash Tv &Radio, kuri ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni we uri ku mwanya wa Gatandatu, aho afite abamukurikira ibihumbi 230. Byumwihariko kandi Clarisse Karasira ukora gakondo, niwe muhanzikazi wa mbere mu Rwanda ufite aba 'Subscribers’ benshi ndetse akaba ariwe muhanzikazi rukumbi uri mubahanzi nyarwanda 10 bahagaze neza kuri YouTube.

8. Niyo Bosco

Umuhanzi Niyo Bosco uzwiho kugira impano yo kwandika indirimbo zuzuye ubutumwa bwubaka sosiyete no kugira ijwi ryiza, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka 'Ubigenza Ute', Piyapuresha', 'Seka' hamwe n'izindi zagaragaje ubuhanga bwe. Uyu muhanzi mu gihe gito amaze mu muziki, afite abantu ibihumbi 219 bimukurikira kuri YouTube.

9. Andy Bumuntu

Umuhanzi Andy Bumuntu usigaye yarayobotse itangazamakuru kuri Radio ya Kiss FM, ni umwe mu bahanzi bakora injyana ya R&B bakunzwe mu Rwanda nubwo amaze igihe ntagihangano gishya arasohora gusa indirimbo ze nka 'Valentine', 'On Fire', 'Snack' n'izindi ziracyakunzwe ndetse ninako zifite benshi bamaze kuzireba kuri YouTube afiteho abantu ibihumbi 218 bamukurikira kuri uru rubuga.

10. The Ben

Umuhanzi w'icyamamare Mugisha Benjamin benshi bazi ku izina rya The Ben, uri mu bamaze igihe mu muziki ndetse unari mu bahirimbaniye umuziki nyarwanda mu myaka icumi ishize, kugeza n'ubu akaba agikomeje kwigaragaza aho aherutse gukora igitaramo cy'amateka i Bujumbura, The Ben benshi bavuga ko ari muri 'Top 5' y'abahanzi b'ibihe byose mu Rwanda, afite abantu ibihumbi 198 bamukurikirana kuri YouTube.

Chrissy Eazy ni we uza ku mwanya wa 11 ukurikirwa n'ibihumbi 197. Mu bandi bamukurikira harimo James na Daniella (193), King James (188), Knowless Butera (185), Element Eleeh (184), Ariel Wayz (175), Platini P (163), n'abandi. 

Chrissy Eazy waje ku mwanya wa 11, ni umuhanzi ukiri muto unamaze igihe gito mu muziki gusa wahise azamuka mu buryo bwihuse, Chrissy Eazy uri mu bakora cyane, ndetse wanahiriwe no gukora indirimbo zigafata mu mitima ye benshi zirimo nka 'Inana', 'Amashu' hamwe n'izindi. Kugeza ubu uyu muhanzi amaze kugira abantu ibihumbi 197 bamukurikirana kuri YouTube.

REBA INDIRIMBO YA MEDDY IZA KU ISONGA MU NDIRIMBO NYARWANDA ZAREBWE KURUSHA IZINDI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND