Kigali

Imana ikiza urubwa!Djihad wahiriwe n’imihanda yo kuri YouTube yasezeye ari hafi guhabwa imodoka

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:4/11/2023 12:50
0


Cyprien Uzabakiriho uzwi nka Djihad cyangwa se um-chou yasezeye kuri shene ya YouTube yitwa 3D Tv Rwanda yari amazeho imyaka ikabakaba ibiri. Mu kiganiro cya mbere yakoreye kuri shene nshya yitwa The Dynamic Show yagize ati:”Burya Imana ikiza urubwa”.



Djihad azwi mu biganiro byo kuri shene ya YouTube yitwa 3D TV Rwanda yagiyeho mu 2021. Kuva yayijyaho yazamuye urwego rwo gukundwa yaba iyi shene iramamara ndetse na we arushaho gukundwa mu Rwanda, mu karere na Diaspora ku bakunda ibiganiro bye bakunze kuvuga ko abamara irungu. Hari itsinda ry’abamukunda ryitwa Aba-Chou yatangije rigamije kungurana ibitekerezo no gusangira ibiganiro aba yakoze kuri iriya shene yasezeye.
 

Djihad azwi ku ijambo Aba-Chou, rimwe mu magambo yamamaye cyane ubwo Nyakubahwa Madame Louise Mushikiwabo, uyobora umuryango mpuzamahanga w’ibihuhu bivuga ururimi rw’igifaransa ubwo yarikoreshaga igikuba kigacika. Djihad kandi azwi ku ijambo Agasongabugari. Akunze gusaba abamukunda gutera kariya gatebe gakoreshwa mu gikoni mu gihe cyo kwarika ubugari(ku bantu bagikoresha ubu buryo basonga ubugari) ndetse akunze kuganira avangamo n’inkuru zibanda cyane ku buzima bw’abigurisha’Indaya’.

 

Djihad yageze kuri 3D TV Rwanda ataramenyekana cyane. Akunze kuvuga ko Imana yamukoreye ibitangaza ndetse n’abamukunda bakaba barakoze ibitangaza. Ati:”Imana ikora ibitanagaza ariko Aba-chou mwubahwe mwakoze ibitangaza”.

  

Amakuru yageze ku InyaRwanda ahamya ko Djihad yamaze kumenya ko izina rye ryazamutse noneho yegera ubuyobozi bwe (nyiri 3D TV Rwanda) amusaba kumuzamurira umushahara. Uyu wahaye amakuru InyaRwanda yakomeje abara iyi nkuru mu buryo buryoshye ariko afite ikiniga kuko ngo yari asanzwe aziranye na Djihad kandi bamaze imyaka  irenga 15 baziranye. Yasobanuye ko Djihad yahembwaga 300,000 Frw ku kwezi. Ati:”Urabona ko Djihad arakunzwe rwose nta muntu utabibona. Kandi afite abantu bo hanze bamuha amafaranga menshi ku buryo aho bigeze yakorera aho ashaka.

 

Yasezeye imodoka yaratumijwe


Uyu mubarankuru wegereye InyaRwanda yahishuye ko Djihad yarebye Fatakumavuta abona yahawe imodoka kandi azajya ayishyura buhoro buhoro. Na we rero yasabye imodoka ariko umukoresha we aramwihorera  kuko ngo yari abifite muri gahunda.


 Ati:”Buriya nyiri 3D Tv Rwanda ni imfura cyane. Kandi ni umukristu werekwa. Uzi ko yari yareretswe ko hari umukozi we uzagenda ariko ntamenye ko ari Djihad''.


 Yungukanyije n’ibi ahamya ko uwo mukoresha ‘Mika’( nyiri Mika Fashion, clothing brand) yari yatumije imodoka nshya ya miliyoni 12 muri  Koreya y’Epfo). Iyi modoka rero ngo uyu munyamafaranga yari kuzayitunguza Djihad. Aha rero icyo kwibaza kitabashije gusobanuka ni uburyo umukoresha atumiza imodoka ntabimenyeshe umukozi we kandi nubundi ariyo yamusabaga.

 

Djihad yasabye umushahara wa Miliyoni Frw

 

Uyu wahaye amakuru InyaRwanda yasobanuye ko Djihad yahembwaga 300,000 Frw buri kwezi. Rero amaze kubona igikundiro afite yasabye Mika kumuzamurira umushahara wa buri kwezi akamushyira kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda. Umukoresha yabwiye Djihad kwihangana ko amaherezo umushahara uzazamurwa ugashyirwa kuri 500,000 Frw ndetse n’imodoka yatumijwe iri mu nzira.

 

Djihad rero yahise abona umukoresha mushya nyiri ‘The Dynamic Show’ aho uyu wahaya amakuru InyaRwanda yavuze ko Djihad yanahawe imodoka nshya ndetse akaba yaranemerewe uriya mushahara wa Miliyoni mu mafaranga y’u Rwanda. Mu kiganiro Djihad yakoze cya mbere kuri iyi shene nshya yashimiye Imana ko:”Imana ikiza urubwa. Mujye mushima mu bibi no mu byiza. Nta kure Imana itakura umuntu”. 


 Yanakomeje avuga ko aho yari asanzwe akora hakiri mu rugo kuko nta cyo yahaburiye. Kuri ubu Djihad ari kubarizwa I Burundi aho yagiye kubonana n’umukoresha we mushya. Uwahaye amakuru InyaRwanda yavuze ko Umunyamakuru Emmy Nyawe yahawe amahitamo hagati y’imodoka we avuga ko gutega moto nta kintu bimutwaye. Ati:”Emmy Nyawe buriya ni umunyabwenge. Uzi ko ari kuvugurura inzu ye i Nyamata vuba aha azayimukiramo rwose kuko yahisemo guhabwa amafaranga yigurira inzu arayivugurura”.

 

Djihad ashimira ikipe yose yamubaye hafi. Ati”Nsezeye kuko nakuze kuko ni mu rugo rugari. Babyeyi mwarakoze!”.


Djihad yashakaga umushahara wa miliyoni Frw n'imodoka ye


Djihad akunzwe mu biganiro byo kuri YouTube






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND