FPR
RFL
Kigali

Abakobwa: Ibyo ukwiye kwitaho igihe wasohokanye n'umukunzi wawe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/10/2023 15:40
0


Kuwa Gatanu hageze bivuze ko weekend yatangiye kuri bamwe byumwihariko abakobwa bamaze gusabwa n'abasore bakundana ko basohokana. Niba wowe mukobwa wamaze kwemera ko usohokana n'uyu musore, hari ibintu by'ingenzi ugomba kwitaho.



Mukobwa, igihe wasohokanye n’umuhungu hari ibintu uba ugomba gukora no kwitaho bikaba byanyura umukunzi wawe. Iyi ni yo myitwarire igomba kuranga umwali wasohokanye n’umusore akunda kandi yubaha. Muri iyi nkuru tukaba tugiye kubagezaho ibintu 7 umukobwa wese akwiye kujya yitaho igihe yasohokanye n'umukunzi we.

1.Kwambara neza

Kwambara neza byongera amanota menshi imbere y’umuhungu mukundana. Kwambara neza si ukugaragaza ubwambure bwawe, impenure cyangwa imyenda itaguhesha icyubahiro mu bandi, ahubwo kwambara neza ni ukwikwiza, ukajyanisha amabara, kutambara ibintu bikubangamira mu ngendo, bituma buri wese akwibazaho (nabi).

Fata isaha mbere y’uko musohokane wiyiteho, ubaze na bagenzi bawe niba imyambaro wambaye ikubereye. Umuhungu usohokanye n’umukobwa wambaye neza yumva bimuhesha icyubahiro, bikaba byatuma urukundo rwanyu rushora imizi.

2.Kubahiriza igihe

Kubahiriza igihe bigaragaza umuntu ugira gahunda. Niba mwahanye isaha ukarenzaho amasaha atatu agutegereje, ugaragaza ko nta gahunda ugira. Ni ingeso ikunda kuranga abakobwa kandi ntinyura abahungu. Wowe uzajye wubahiriza igihe nibiba na ngombwa umutange kugera aho mwasezeranye guhurira.

3.Wihugira kuri Terefone

Wowe mukobwa uri gusoma iyi nkuru, niba wasohokanye n’umusore mukundana, muhe umwanya uhagije muganire ureke guhugira kuri terefone ndetse bibaye byiza wayizimya ukamwereka ko umwanya muri kumwe ari uwe kuko kwicara mukaganira kandi wibereye kuri Whatsapp, kwitaba terefone kwa hato na hato ntabwo bimunyura.

4.Mwereke ko muri kumwe

Igihe wasohikanye n’umukunzi wawe, biba byiza iyo umweretse ko muri kumwe igihe murimo kuganira. Ikiganiro burya kiba cyiza kuri mwembi iyo ibitekerezo biri kumwe.

5. Jya wirinda kunywa cyane

Niba wasohokanye n’umuhungu si cyo gihe cyiza cyo kumwereka ko unywa cyane (Ibisindisha). Ingaruka mbi ni ugusindira imbere ye, ukagayika. Ahita abona ko uri biri hanze. Bibaye ngombwa wakwinywera ibinyobwa bidasindisha cyangwa ukamenya urugero rw’ibisindisha wafata ntibiguteshe ikuzo.

6. Fata icyemezo

Niba yagusohokanye,ntibivuze ko mugomba kumarana ijoro ryose. Ibuka ko uri umukobwa kandi w’umutima. Ihagarareho ufate icyemezo musabe ko mwataha kare. Bizamwereka ko utari icyomanzi kandi uzi gufata ibyemezo.

7. Irinde kwaka ibintu bihenze cyane

Niba mugeze aho mwasohokeye yaba ari muri resitora cyangwa hoteli, irinde kwaka ibyo kurya no kunywa bihenze cyane kuko bigaragara nabi cyangwa ugasanga rimwe na rimwe ibyo watse birengeje ubushobozi bwe. Banza witonde urebe ibyo yaka nawe ube aribyo waka cyangwa wake ibijya kugura kimwe nibyo yatse kugirango bitamugora kwishyura.

8.Jya wibuka gushimira

Mushimire kuba yagusohokanye bizamushimisha cyane. Mu buzima buri muntu akunda gushimwa ku gikorwa cyiza yakoze. Gushimira umuhungu mukundana ni umwanya mwiza wo kumwereka ko warezwe neza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND