Kigali

Israel Mbonyi yahakanye ibyo kujya gutaramira muri Uganda

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:4/10/2023 20:56
0


Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yahakanye amakuru yavugwaga ko azajya gutaramira mu gihugu cya Uganda.



Ni amakuru yavuzwe cyane mu minsi yashize, bivugwa ko azajya gutaramira muri Uganda muri uyu mwaka, gusa ariko nyiri ubwite yari ataragira icyo abitangazaho.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Israel Mbonyi yahakaniye kure aya amakuru, avuga ko atari ukuri. 

Yagize ati: "Bantu ba Uganda, nta gitaramo mfite i Kampala muri uyu mwaka, ndabasabye ngo mwirinde ibihuha biri kubivugwaho".


Israel Mbonyi akunzwe n'ingeri zose, yaba abana, abakuru, abasore, inkumi ndetse yewe na ba bandi bajya bavuga ko badakunda kumva indirimbo zihimbaza Imana (bakunda iz'isi), iyo bigeze ku ndirimbo ze, bazumva ku bwinshi.

Imyitwarire ye iri mu bituma akundwa cyane kuko buri wese amufata uko ari kandi bakagendana mu buryo babonanye nta bintu byo kumucira urubanza.

Israel Mbonyi niwe muhanzi nyaRwanda wabashije guca agahigo ko kuzuza inzu y'imyidagaduro ya BK Arena, mu gitaramo cye yakoze kuri Noheli y'umwaka.

Indirimbo yise "Nina Siri" iri mu rurimi rw'igiswahili, kugeza kuri ubu iri mu ndirimbo zigaruriye imitima ya benshi mu gihugu cya Kenya.

Aherutse kuvuga ko ibi byamuteye imbaraga zo kongera imbaraga mu gukora indirimbo zo mu rurimi rwo mu giswahili kuko byamutinyuye, agasanga n'ubundi afite isoko ry'abavuga igiswahili.

Ibi byose ni ibigaragaza ko uyu muhanzi akunzwe bidasanzwe, binyuze mu butumwa bwiza bw'Imana atanga mu ndirimbo ze.

Israel Mbonyi yakunzwe mu ndirimbo nka: Icyambu, Nina Siri, Baho, Yaratwimanye, Ibihe, Karame n'izindi nyinshi.


Mbonyi ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakunzwe cyane


Mbonyi yahakanye amakuru yavugwaga ko azajya gutaramira muri Uganda muri uyu mwaka 



Israel Mbonyi arateganya gutaramira nanone muri BK Arena kuri Noheli y'uyu mwaka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND