Kigali

Bugesera: Philadelphia Choir yasogongeje abakunzi bayo kuri Album ya kabiri ikozwe mu buryo bugezweho

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:22/01/2025 18:02
0


Philadelphia Choir y'abaririmbyi babarizwa mu Itorero ADEPR, mu Karere ka Bugesera, Paruwasi ya Nyamata, yatangiye gushyira hanze indirimbo zigize Album ya kabiri yakozwe mu buryo bugezweho, bakaba bahereye ku ndirimbo bise "Ishimwe Ryanjye".



Philadelphia Choir yashinzwe mu mwaka wa 1992, ifite abanyamuryango 32 gusa. Yahungabanyijwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye benshi mu baririmbyi bayo barimo na Hitimana Raphael wari uyoboye Philadelphia Choir.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yahitanye inzirakarengane zisaga Miliyoni mu minsi 100, abaririmbyi ba Philadelphia bongeye kwihuza no kwegera Imana bakomeza umurimo wo kwamamaza amahoro n'isanamitima binyuze mu ndirimbo.

Philadelphia Choir yagiye yiyongera mu mubare, ndetse ikomeza gukwirakwiza ubutumwa bwiza mu bantu no guhesha Imana icyubahiro. Ubu, ifite abanyamuryango 105, barimo abagabo 20, abagore 49, n’urubyiruko 36. Bahamya ko bafite indirimbo zirenga 203.

Muri 2017, Philadelphia Choir yashyize hanze umuzingo wabo wa mbere, ugizwe n’indirimbo 10 z’amajwi n’amashusho. Muri 2024, bashyize ahagaragara album ya kabiri nayo igizwe n'indirimbo 10 zateguwe hakoreshejwe uburyo bugezweho bwa 'Live Recording'.

Indirimbo ya mbere kuri iyi album yitwa “Ishimwe Ryanje”, ikaba yarageze hanze tariki ya 19 Mutarama 2025. Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo gushima Imana no guhumuriza abakristo, kandi ikaba itanga ihumure ku bakristo baganisha mu rugendo rw’ijuru.

"Nzaguma ku mana niyo mahoro yanjye nzahungira kuri yo niyo buhungiro Ishimwe ryanjye ry’umutima rizahora kuriyo nzavuga kugira neza abanyamibabaro bishime Nezerwa mutima wanjye ufite umutabazi. Mwami ndagushimira impano yagakiza wampaye niko kamenyesheje urukundo rwinshi wankunze". Philadelphia Choir mu ndirimbo 'Ishimwe Ryanjye'.

Perezida wa Philadelphia Choir, Nkeshimana Valens, yabwiye inyaRwanda iyi ndirimbo yabo nshya "Ishimwe Ryanjye" yibanda ku gukumbuza abantu ijuru no kubashishikariza gushimira Imana mu rugendo rwabo rwo kugera mu ijuru.

Yavuze ko Philadelphia Choir itambutsa ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo, ariko kandi igira uruhare mu bikorwa byinshi by'urukundo. Babikora binyuze mu biterane by’ubufatanye n’andi makorari, bagamije guhindura imitima y’abantu benshi bakayoboka Yesu Kristo.

Ibyo bikorwa by’urukundo bakora birimo gufasha abatishoboye mu ngeri zitandukanye, gusura abarwayi, gusengera abantu mu buryo rusange, ndetse no gukora ibindi bikorwa bigamije gufasha imibereho myiza y’abaturage.

Philadelphia Choir yihatira gukomeza kuba isoko y’amahoro, urukundo, n'ubumwe mu bantu, ikaba intangarugero mu kumvikanisha ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu buryo bw’ibikorwa by'urukundo no mu ndirimbo zisingiza Imana.

Nubwo yahuye n’ibizazane bitandukanye, Philadelphia Choir yakomeje kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu ndirimbo. Biyemeje gukomeza gushyira imbere umurimo wo kwagura ubwami bw’Imana, guhindura imitima, no gufasha sosiyete nyarwanda kubona amahoro no kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.


Philadelphia Choir yatangiye gushyira hanze indirimbo zigize Album ya kabiri

REBA INDIRIMBO NSHYA "ISHIMWE RYANJYE" YA PHILADELPHIA CHOIR








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND