Kigali

U Rwanda rugiye guhagararirwa muri Yubile y'itangazamakuru n'itumanaho i Roma

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:23/01/2025 19:12
0


Kuri uyu mugoroba, Padiri Fidèle Mutabazi, Umuyobozi w'ikinyamakuru Kinyamateka akaba n'Umunyamabanga ushinzwe Itumanaho mu nama y'Abepiskopi, ari kumwe n’abandi banyamakuru babiri, aho bagiye kwitabira ibikorwa bya Yubile mu rwego rw’Itangazamakuru i Roma.



Nk'uko byatangajwe na Catholic News Agency, abanyamakuru bakomeye, abatunganya amashusho, abandikira ibitangazamakuru bitandukanye, abashushanya, abakora ku ma Televiziyo no ku ma Radiyo atandukanye, n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bazateranira i Roma mu mpera z'uku kwezi.

Ni gahunda yateguwe kugira ngo basubize imbaraga mu kwemera kwabo no kugira uruhare mu butumwa bw’amahoro bwa Yubile y’Umwaka w'impuhwe z'Imana wa 2025, ndetse no mu birori byo kwizihiza yubile y'itangazamakuru n'itumabaho ku isi.

Muri gahunda y’ibi birori harimo no guhura na Papa Francisko, uzahura n’abanyamakuru bazaba bitabiriye kuri tariki ya 25 Mutarama mu cyumba cya Paul VI.

Ibi birori bizatangirana n’umuhango wo kwakira abitabiriye no gutegura liturijiya ya penetensiya (gusaba imbabazi z'ibyaha) kuri tariki ya 24 Mutarama saa 11:30 z'umugoroba, isaha y’i Roma.

Nyuma y’aho, abazaba bitabiriye bazumva Misa muri Bazilikasi ya St. John Lateran mu kwizihiza Umunsi wa St. Francis de Sales, umubyeyi w’abanyamakuru n’abanditsi, hateganyinwe ko ibi birori bizarangira tariki 26 Mutarama 2025.

Nk'uko byatangajwe na Confèrence Espicopale du Rwanda, Padiri Fidèle Mutabazi na bagenzi be, bahagurukiye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe, aho bagiye mu Butaliyani kugira ngo bitabire ibikorwa bya yubile y'itangazamakuru n'itumanaho bizatangira ku wa 24 Mutarama 2025, saa kumi n'imwe n’igice ku isaha ya Roma.

Ibi bikorwa bizatangizwa n'Igitambo cya Misa cyo guhimbaza umunsi mukuru wa Mutagatifu Fransisiko wa Salezi, umurinzi w’abanyamakuru. Iyi Yubile izahuza abanyamakuru bo mu idini Gatolika baturutse impande zose z’Isi. 

Izaba ari umwanya wo kuzirikana ku ruhare rw’itangazamakuru mu butumwa bwa Kiliziya, harimo no gusuzuma uko itangazamakuru Gatolika rihagaze mu bihugu bitandukanye.

Nyuma y’igikorwa cya Misa, hazakurikiraho Inama izahuza abahagarariye Komisiyo zishinzwe Itumanaho mu bihugu byose. Iyi nama iziga ku ngamba z’uburyo itangazamakuru Gatolika rishobora gutezwa imbere no guhuriza hamwe ibitekerezo ku bibazo bihari mu rwego rw’itumanaho muri Kiliziya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND