RURA
Kigali

Inzozi z’umuhanzi Paccy Jean wifuza guhesha Imana icyubahiro kuzageza ku rwego mpuzamahanga-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:4/10/2023 15:03
2


Umuramyi Paccy Jean ukomoka mu Karere ka Nyagatare ariko utuye i Kigali muri Kimisagara, akomeje kwerekwa urukundo mu muziki wa Gospel bigizwemo uruhare n'indirimbo ye yise "Igeno" yakiriwe neza.



Mu kiganiro na InyaRwanda, Paccy Jean ufite impano idashidikanwaho mu muziki, yavuze ko nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye yise "Igeno", ubu afite gahunda yo gukora indirimbo nyinshi kugeza umuziki we ugeze ku rwego mpuzamahanga ndetse ukaba wamutunga.

Uyu musore usengera mu Itorero rya Angilican, yatangiye umuziki mu 2020, ariko abanza kutabyinjiramo vuba kuko yarebaga ku bushobozi n’imbaraga bisaba bikamuca intege ariko abantu bakagenda bamukomeza bitewe n’impano bamubonagamo.

Yagize ati: ”Nakuze mbikunda ariko nkagira imbogamizi z’ubushobozi kuko narebaga imbaraga n’amikoro bisaba nkabona ntazabibona, ariko abantu bakomeza kuntera imbaraga bambwira ko mfite impano n’ijwi ryiza, biza kurangira mbyinjiyemo gutyo”.

Avuga ko impano ye yakomotse mu ishuri ryo ku cyumweru aho yaririmbaga mu bana bato mu itorero rya Anglican (EAR), ubwo yabaga ku ivuko rye mu Karere ka Nyagatare mu murenge wa Tabagwe, mu Ntara y’Iburasirazuba.

Paccy Jean avuga ko umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda "ugeze ku rwego rushimishije" akaba ariyo mpamvu nawe aje gushyiraho uruhare rwe, kandi nta guhagarara kuko arashaka gukora umuziki kugeza ku rwego mpuzamahanga. 

Mu magambo ye yagize ati "Numva nzaririmbira Imana kugeza ku rwego mpuzamahanga ndetse nkabikuramo amafaranga yo kuntunga n’umuryango wange kuko ijambo ry’Imana riravuga ngo umukozi mwiza akenera ibihembo”.

Uyu muramyi avuga ko ubwo yatangiraga kuririmba umuhanzi yafataga nk’icyitegererezo kuri we yari Man Martin ariko ngo kuko atakiririmba indirimbo zo kuramya Imana asigaye afatira icyitegererezo ku bahanzi barimo Nshuti Bosco n’itsinda rya James na Daniella. 

Paccy Jean kugeza ubu afite indirimbo zigera kuri 7 iy’amashusho ikaba ari iyitwa "Igeno" naho izindi zikaba ziri mu buryo bw’amajwi. Ni umuhanzi ukiri umusore akaba afite umubyeyi umwe gusa kuko undi yitabye Imana akiri muto.

Atanga ubutumwa ku bantu bwo kongera kwizera Imana yo ishobora kugira ububasha mu igeno ry’Umuntu, ikamuhindurira amateka ikamukura ku ntebe imwe ikamwicaza ku yindi.


Paccy Jean arangamiye kugeza ubutumwa bwiza ku batuye Isi bose


Paccy Jean amaze gukora indirimb 7 ariko ifite amashusho ni imwe gusa ariyo "Igeno"

REBA INDIRIMBO "IGENO" YA PACCY JEAN WAKIRANYWE YOMBI MURI GOSPEL







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yaka_PRO THE PROMOTER1 year ago
    Umusa inzozi zabaye impamo kbx never give up
  • Ntahobavura raburenti1 year ago
    Intwarinticikintegeigerakucyoyiyemeje urihamwenimananturiwenyine ntutinye



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND