Kigali

Azawi agiye gusohora Album yahurijeho abarimo Mike Kayihura

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/09/2023 13:23
0


Umuhanzikazi wo muri Uganda, Azawi yatangaje ko agiye gushyira ahagaragara album ye nshya yise "Sankofa" izaba iriho indirimbo yakoranye n'abarimo Mike Kayihura.



Kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nzeri 2023, uyu mukobwa yatangaje ko iyi ndirimbo iri ku mwanya wa cyenda, kandi yayikoranye na Mike Kayihura, Ben Soul wo muri Kenya ndetse na Kitaka wo muri Uganda. 

Kitaka ni umwe mu bahanzi babarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muziki ya Swangz Avenue, ni mu gihe Ben Soul ari umunyamuziki wabashije kwegukana ibikombe birimo Grammy Award.

Aherutse gushyira ku isoko album yise Lion of Sudah, kandi abarizwa muri Label yitwa Sol Generation. Iyi album ya Vinka izajya ku isoko tariki 9 Ukwakira 2023. Mu mashusho yasohoye, Vinka yavuzemo ko yishimiye gukorana indirimbo n'abahanzi afata nk'abavandimwe be barimo Mike Kayihura.

Yavuze ko ibiganiro bagiranye ari byo byagejeje kuri iyi ndirimbo, kandi ko ubwo bari muri studio bahuje buri kimwe bituma indirimbo ikorwa mu buryo bworoshye. Avuga ko bahereye ku rurimbo rw'indirimbo (Melodie) kugeza indirimbo ikozwe irarangira.

Uyu mukobwa avuga ko iyi ndirimbo ayifata nk'idarapo ry'ibihugu byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba. Mu butumwa bwo kuri Twitter, Mike Kayihura ndetse na Ben Soul bagaragaje ko banyuzwe no kugira uruhare kuri iyi ndirimbo.

Pricilla Zawedde [Azawi] ugiye gusohora iyi ndirimbo ni umwe mu babarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Swangz Avenue ukataje mu muziki we.

Izina rye ryatangiye gukomera nyuma yo gushyira hanze indirimbo nka ‘Ten Over Ten’ yarebwe n’abarenga Miliyoni ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki.   

Avuga ko Album ye izaba iriho indirimbo 14, kandi yakoranyeho indirimbo n’abahanzi banyuranye. 

Ni album avuga ko izaba ikubiyeho indirimbo zigaruka ku buzima bwa buri munsi, kandi izagaragaza imbaraga z’umugore mu rugendo rw’ubuzima.

Azawi ari mu bahanzi bazaririmba mu muhango wo gutanga ibihembo bya Trace Awards uzabera i Kigali, ku wa 20 Ukwakira 2023 muri BK Arena. Aherutse gusohora indirimbo ‘Omwenge’ iri mu zigize iyi album ye azashyira hanze tariki 9 Ukwakira 2023.

Mu 2020, uyu mukobwa yasohoye album yise ‘Lo Fit’. Aherutse gutangaza ko kwinjira mu muziki byakurikiwe no kuvugwa ubutitsa mu nkuru mbi n’inziza, ku buryo byagiye bigira ingaruka ku buzima bwe, rimwe na rimwe bikamusaba gutuza.

Akora injyana ya Afro-pop, R&B, Dancehall ndetse na Reggae. Kandi yamamaye mu ndirimbo zirimpo Quinamino, Repeat It, My Year, Ten over 10, Slow Dancing n’izindi.

Uyu mukobwa anafite album yise ‘African Music’ iriho indirimbo 16 zirimo nka My Year, Party Mood, Ache for You, Kido, Majje n’izindi.

Azawi aherutse gusohora indirimbo 'Omwenge' iri kuri album ye 'Sankofa'-Yavuze ko mu itegurwa ry'iyi album buri munsi wari uw'ibitekerezo bishya n'urugendo rudasanzwe kuri we
Azawi yagaragaje ko mu bahanzi bakoranye kuri iyi album harimo Mike Kayihura

Mike Kayihura yakunze kujya muri Uganda mu bitaramo ari naho yakoreye iyi indirimbo ye na Vinka kuri album 

Azawi avuga ko tariki 9 Ukwakira 2023 ari bwo azashyira hanze iyi album ye nshya 

Azawi ategerejwe mu Rwanda aho azaririmba mu gutanga ibihembo Trace Awards 2023 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TEN OVER 10' YA AZAWI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND