RFL
Kigali

Yabuze uwo atakira! Umuraperi Ade Mar yatsinze muri Rap City Season 1 amaso ahera mu kirere-VIDEO

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:21/09/2023 19:49
0


Umuhanzi w'umuraperi uzwi ku izina rya Ade Mar, yatangaje agahinda afite ny'uma yo gutegereza ibihembo yatsindiye mu marushanwa ya Rap City Season 1 yari yateguwe na BK Arena.



Ni mu kiganiro uyu musore yagiranye na inyaRwanda Tv aho yaduhishuriye byose n'uko byagenze. Mbere na mbere avuga ko yabonye ko hari amarushanwa yateguwe na BK Arena, aho abanyempano basabwaga kwifata amashusho magufi agashyirwa kuri instagram ya BK Arena hanyuma abantu bakaba ari bo batoranya binyuze ahatangirwa ibitekerezo. 

Yaje kugira amahirwe atanga ayo mashusho abantu baramukunda aratorwa, hanyuma ajya muri 5 ba mbere, arakomeza agera no muri 3 ba mbere. Ademar Gram yivugira ko yari yateguye neza kurenza bagenzi be bari bahanganye bikaba byaranatumye akundwa n'abantu benshi hanyuma biza no kumugeza ku ntsinzi ya nyuma.

Nyuma yo gukora ibyo byose byamutwaye imbaraga zidasanzwe, avuga ko yategereje ibihembo ariko agaheba. Ati" Ubwo nkimara gutsinda nabaye uwa mbere, naratashye gusa ariko narategereje ndaheba ko bampamagara ngo bampe ibihembo natsindindiye ndaheba".

Uyu muhanzi akomeza avuga ko uretse no kuba yarategereje ibihembo agaheba, ahubwo banamusezeranyije kuba yakorera amashusho y'indirimbo ye muri BK Arena, nyamara nabyo bagakomeza kumurindagiza.

Ati" Iyo nababazaga ibijyanye no gukora amashusho y'indirmbo banyemereye, barampererekanyaga, bakanyohereza ku muntu umwe, uwo nawe akanyohereza ku wundi nyamara nta kintu kizima bambwira gusa uretse kundindagiza".

Akomeza avuga ko atari n'ibi gusa kuko iyo bamubwiraga kuza kuririmba mu gitaramo runaka cyabaga cyahabereye, ibintu byose yabyimenyeraga, yaba tike n'ibindi ntihagire ikintu bamumarira, byose agataha, agategereza agaheba ko hari ubutumwa bamuha.

Uyu musore wategereje ibihembo yatsindiye amaso agahera mu kirere, atanga ubutumwa bwe agira ati" Ikintu nababwira ni uko niba wiyemeje gufasha umuntu, ukamuha icyizere, ukamubwira ko uri bumuzamure ukamugeza kure, ibyo byose ukajya imbere y'abantu ukabibizeza, hanyuma uwo muntu nawe agakora iyo bwabaga kugira ngo agere ku byo ashaka kugeraho, ibyo bintu rwose ntimukabigire imikino".

Arakomeza ati "Yego mwebwe muba mufite amafaranga ndetse mufite n'aho mwageze, ariko iyo uje ukanyizeza ikintu hanyuma ntukinkorere, uba unyangirije igihe nagakwiye kuba mbyazamo ibindi bintu".

Uyu musore witabiriye amarushanwa menshi atandukanye gusa yose akaza ameze nka Rap City (bose ntibabishyure ibihembo byabo batsindiye), agira urubyiruko inama yo kutajya mu marushanwa babona adafite gahunda kuko kenshi biba bigamije kubicira umwanya.

Ntibiradukundira kuvugana n'abo muri BK Arena bateguye ya marushanwa, gusa nibagira icyo badutangariza tuzabibagezaho mu nkuru yacu y'ubutaha. 

Kuri ubu uyu musore afite indirimbo nshya yise "Yahuzo" iri mu ziri gukundwa cyane.


Ade Mar ni we wari wabaye uwa mbere mu marushanwa ya Rap City Season 1


Avuga ko amarushanwa yose yitabiriye bamwamburaga kandi yarabaga yabaye uwa mbere

Reba ikiganiro Ade Mar yagiranye na InyaRwanda

">


Reba indirimbo "Yahuzo" ya Ade Mar

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND