RFL
Kigali

Abarimo Abanya-Canada babiri n'Umubiligi bahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:21/09/2023 10:14
0


Nyuma y'umuhango wo kwakira indahiro z'abanyamahanga bane batuye mu karere ka Rwamagana bahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda, ubuyobozi bw'Akarere bwabasabye kubaha indagagaciro z'umuco Nyarwanda.



Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Nzeri 2023 ku biro by'Akarere ka Rwamagana habereye umuhango wo kurahiza no kwakira indahiro z'abanyamahanga bane bahawe ubwenegihugu .Mu butumwa bagejejweho n'ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana bamenyeshejwe ko bafite inshingano zo kubahiriza inshingano nk'iz'abenegihugu bafite ubwenegihugu bw'inkomoko .

Abanyamahanga bane, bahawe ubwenegihugu batuye mu karere ka Rwamagana , ni abagabo batatu bakomoka mu bihugu bya Kenya ,u Bbubirigi na Canada ndetse n'umugore umwe ukomoka mu Gihugu cya Canada.


Abanya Canada ,babiri bavukana batuye mu murenge wa Musha , Anderson Vafa Frederick na mushiki we Lout Lou Bahiyyih Anderson bamaze kurahirira kuba Abanyarwanda babwiye InyaRwanda.com ko bamaze kubona uburyo u Rwanda ari igihugu cyiza byatumye biyemeza kuba abanyarwanda.

Anderson Vafa Frederick avuga ko yageze mu Rwanda mu mwaka 1996 icyo gihe akaba yarabonye uko Igihugu cyari kimeze .Nyuma yo kubona aho u Rwanda rugeze, abona ari Igihugu cyiza ndetse akaba atewe ishema no kuba yabaye umunyarwanda.

Yagize ati" Nageze mu Rwanda mu 1996 ndi muto mbona uko u Rwanda rwari rumaze icyo gihe. Uyu munsi u Rwanda ni Igihugu cyiza ,nishimiye kuba Umunyarwanda nkaba ngiye kubaka iki gihugu noneho nitwa umunyarwanda ."

Umunya Kenya Kimonyi Kamau Charles umaze imyaka 10 muri Rwamagana avuga kuba Umunyarwanda bizatuma nawe atanga umusanzu mu kubaka ugihugu yifuje kuba umwenegihugu wacyo .

Yagize ati" Ubu aho ntuye ku Muyumbu nzajya ntanga ibitekerezo bigamije kubaka Igihugu kandi niteguye kubaka u Rwanda kuko ni Igihugu nkunda."

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Radjab Mbonyumuvunyi yabwiye abanyamahanga barahiriye kuba Abanyarwanda ko bafite inshingano zo kubaha umuco Nyarwanda kandi bakubahiriza inshingano bafite mu Gihugu nk'uko abandi banyarwanda bazubahiriza.

Yagize ati" Aba bahawe ubwenegihigu barabwa kubahiriza ibyo umwenegihugu mwiza yubahiriza kuko ubu ni abanyarwanda bafite inshingano zo kubaha indagagaciro z'umuco na kirazira bakirinda icyagirira nabi igihugu ahubwo bagakora ibifitiye akamaro abenegihugu bose ndetse bagaharanira Iterambere ry'Igihugu kuko aba banyarwanda bashya twungutse ni amaboko tubonye yo kubaka Igihugu.

Umuhango wo kurahiza no kwakira indahiro z'abanyamahanga bane wanitabiriwe n'urwego rw'Igihugu rushinzwe Abinjira n'Abasohoka rwari ruhagarariwe na Jean Damascene Rusanganwa, umuyobozi ushinzwe serivisi zinegewe abenegihugu muri urwo rwego .


Meya  yakiriye indahiro zabo abibutsa  gufatanya n'abandi banyarwanda 


Umubiligi De Galan Paul Edouard yishimiye guhabwa ubwenegihugu bw'u Rwanda .


Abanya Canada babiri bavukana, Umubiligi  n'Umunya Kenya, Kimonyi Kamau Charles biyemeje kubaka u Rwanda.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND