RFL
Kigali

Iburasirazuba: Abikorera bagaragaje imbogamizi abifuza gushora imari muri Tanzania bahura nazo

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:18/09/2023 14:00
0


Abikorera bo mu Ntara y'Iburasirazuba bagaragarije abayobozi bo mu gihugu cya Tanzania imbogamizi bahura nazo iyo bashaka gushora imari mu gihugu cyabo.



Mu nama yahuje abikorera bo mu Ntara y'Iburasirazuba n'abo mu Ntara ya Kagera mu gihugu cya Tanzania ndetse n'ubuyobozi bw'izo Ntara, abikorera bo mu Rwanda bagaragaje imbogamizi bahura nazo mu gihe bashaka gushora imari mu gihugu cya Tanzania.

Iyo nama yabereye mu karere ka Nyagatare, yabaye muri gahunda y'uruzinduko rw'iminsi ine ubuyobozi bw'Intara ya Kagera bwarimo mu Ntara y'Iburasirazuba, rwatangiye kuwa Kabiri tariki ya 12 rugasozwa kuwa Gatanu tariki ya 15 Nzeri 2023.

Abikorera bo mu Rwanda,bagaragarije ubuyobozi bw'Intara ya Kagera ko abashaka gushora imari mu Gihugu cya Tanzania bahura n'imbogamizi yo kubona ibyangombwa byo gukorera muri icyo Gihugu ndetse gucibwa amande menshi mu gihe bacishije ibicuruzwa muri icyo gihugu.

Umushoramari ukora ishoramari mu bwikorezi ndetse no mahoteli, Bayingana Eulade, avuga ko kubona ibyangombwa byo gukorera muri Tanzania bigoye ndetse ko hari ibindi bibazo birimo Amande ahanitse baca abanyuza ibicuruzwa mu Gihugu cya Tanzania.

Yagize ati "Tugira ikibazo cy'uko baduha iminsi irindwi yo gukura amakontineri aho yashyizwe, nyamara ugasanga hari igiye ujya kureba kontineri ugasanga barayimuye aho wayishyize noneho mu gihe wayibuze ukiyishakisha iminsi 7 ikarenga. Imbogamizi ihari usanga iyo iminsi irindwi igeze utaratwara kontineri baguca amande menshi."

Bayingana, yakomeje avuga ko guhabwa ibyangombwa byo gukorera muri Tanzania bigoye. ati: "Igihe umuntu ashaka ibyangombwa byo gukorera muri Tanzania, inzira bicamo ziragoye. Dufite icyizere ko bishobora gukemuka kuko muri iyi nama batwijeje, tugiye kujyanamo ibyangombwa bikajya biboneka byihuse."

Umuyobozi w'abikorera mu Ntara y'Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu, yavuze ko abikorera mu Ntara y'Iburasirazuba bagiye kwitabira gushora imari mu Ntara Kagera.

Yagize ati: "Nyuma y'inama twagiranye n'abacuruzi bo mu Ntara ya Kagera, tugiye kwagura imikoranire habeho ubufatanye mu bucuruzi kandi burusheho kugenda neza. Dufite ubushake bwo gushora imari mu bikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi n'ubukerarugendo. 

Tugiye kureba uburyo abikorera bo mu Ntara y'Iburasirazuba twashora imari mu buhinzi kuko ibiribwa birimo kuba bike mu Ntara zacu."

Umuyobozi w'abikorera mu Ntara ya Kagera Ladislaus G. Rutananukwa, yasabye abikorera mu Ntara y'Iburasirazuba, gushora imari mu Ntara yabo kubera amahirwe ahari.

Yagize ati: "Mu Ntara ya Kagera hari amahirwe menshi nkuko mubizi Intara ya Kagera ni nini. Hari amahirwe mu buhinzi n'ubworozi ndetse no gutunganya umusaruro mu rwego rwo kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi.

Hari amahirwe kandi mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ubukerarugendo n'ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Hari ibyo natwe twabonye mu byo twasuye tuzafatanyamo n'abashoramari ba hano."

Umuyobozi w'Intara ya Kagera Madamu Fatma Abubakar Mwasa, yatangaje ko ibibazo byagaragajwe n'abikorera bo mu Rwanda bizakemuka.

Yagize ati: "Mu nama twakoze hari imyanzuro twashyizeho umukono kandi hashyizweho akanama ko gukurikirana ibibazo byose byagaragajwe. Tugiye gukora kuburyo bwagutse mu guhererakanya amakuru, icya kabiri tugiye kujya dukora inama nyinshi zihuriweho n'ibihugu byombi. Twanashyizeho itsinda rizajya ryiga ku bibazo byose ."

Mu myanzuro yafatiwe mu nama yahuje abikorera bo mu Ntara y'Iburasirazuba n'iya Kagera hemejwe ko ubuyobozi bw'Intara ya Kagera bugomba gukora ubuvugizi kugira ngo hashyirwaho umupaka uhuza Akarere ka Nyagatare na Tanzania mu rwego rwo koroshya ubuhahirane no Kurwanya ubucuruzi bwa magendu bukorwa n'abanyura inzira zitemewe.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND