Umunyamakuru w'ikigo cy'Igihugu cy'itangazamakuru RBA, John Bicamumpaka, yahishuriye abifuza kuramba mu itangazamakuru imyitwarire ikwiye kubaranga.
Kuwa Gatanu tariki ya 15 Nzeri 2023, umunyamakuru wa w'Ikigo cy'Igihugu cy'itangazamakuru (RBA), John Bicamumpaka yari yujuje imyaka 20 akora umwuga w'itangazamakuru. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, yagaragaje ibyamufashije kumara igihe mu kazi akora agaragaza imyitwarire igomba kuranga umunyamakuru kugira ngo anoze umwuga akora.
John Bicamumpaka yabwiye InyaRwanda ko atangira umwuga w'itangazamakuru hari tariki ya 15 Nzeri 2023, avuga ko nyuma yo gutsinda ikizamini cyateguwe n'icyahoze ari ORINFOR, abanyamakuru bashya 6, boherejwe gukorera kuri radio y'abaturage ya Huye bajyana n'abamakuru bane bari bamenyereye umwuga w'itangazamakuru batangira gukorera kuri iyo yari radiyo yabaye iya mbere mu maradiyo y'abaturage.
John Bicamumpaka avuga ko akigera kuri Radiyo y'abaturage ya Huye yabanje gukora ibiganiro bitandukanye nk'ibijyanye n'Ubuhinzi n'ubworozi, ibiganiro by'uburezi. Avuga ko umwuga w'itangazamakuru ntuba woroshye kubera icyo yise gukeza abami batatu.
Yagize ati "Urabizi ko gukeza abami batatu bitoroshye. Gukorera umuntu waguhaye amakuru ,ugakorera umuyobozi wawe n'ubuyobozi usaba amakuru. Hari ushobora kumureba nabi kubera ko utavuze ibimunyuze."
Bicamumpaka arakomeza avuga uko umunyamakuru agomba kwitwara kugirango anoze akazi akora. Yagize ati "Umunyamakuru kugira ngo yitware neza mu mwuga, agomba kwirinda agatama (Gusinda), agomba kubahiriza igihe kandi akagira ikinyabupfura no kwirinda kugira amarangamutima igihe ari mu kazi."
Bicamumpaka yabwiye InyaRwanda.com ko mu myaka 20 amaze ari umunyamakuru, mu nkuru yakoze zamushimishije harimo iyo yakoze agaragaza ubuzima bwari bugoye abaturage barimo mu birwa bya Mazane na Sharita mu karere ka Bugesera.Avuka yishimira ko abari bahatuye bubakiwe umudugudu w'icyitegererezo.
Bicamumpaka John ni umunyamakuru wa RBA ishami rya Ngoma akaba akorera mu turere twa Kayonza, Kirehe na Ngoma. Yavutse mu 1973, avukira mu karere ka Gicumbi yiga amashuri abanza muri ako karere.
Amashuri yisumbuye yayize muri College saint Andre mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa kigali. Yarangije icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza y'u Rwanda mu karere ka Huye. Yashyingiwe mu mwaka wa 2007 akaba afite abana babiri bombi biga mu mashuri yisumbuye.
TANGA IGITECYEREZO