RFL
Kigali

‘Umupira w’Intama’ w'Igikomangomakazi Diana waguzwe arenga miliyoni $1 muri cyamunara

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:15/09/2023 20:40
0


Komanyi ya cyamunara ya Sotheby’s yatangaje ko umupira utukura wambarwaga n'Umwamikazi Diana akiri muto, uriho amashusho y’intama nyinshi z’umweru n’imwe y'umukara wagurishijwe muri cyamunara ku madolari arenga miliyoni 1.1, nyuma yo gupiganira kweguhana uyu mutungo hifashishijwe ikoranabuhanga.



Uyu mpira wambawe n’igikomangomakazi Diana ku myaka 19 wapiganiwe n’abasaga 44 bose, birangira utwawe ku giciro cyikubye inshuro 14 icya mbere $ 80,000, kuko kompanyi Sotheby yashyize ku isoko uyu mupira yagereranyaga ko agaciro kawo kari kuba hagati y'amadolari y'Amerika 50,000 na 80,000. 

Mu  minota 15 isatira umusozo w’iri piganwa yatumye igiciro cyiva ku $ 190.000 cyigera ku arenga miliyoni 1 y’amadorali.

Uyu mupira uboshye mu budodo, wavumbuwe mu gice cy'inzu cyo munsi y'igisenge muri Werurwe uyu mwaka, waguzwe ku giciro cyo hejuru kurusha ibindi bikoresho byose bifite aho bihuriye n'uwari uzwi nk'"Igikomangomakazi cya Rubanda" (cyangwa "People's Princess"), byagurishijwe muri za cyamunara mu myaka yashize harimo imodoka yagurishijwe kuri miliyoni 974Frws mu mwaka ushize, umusaraba wo mu ijosi wa Attallah uriho umutako wo mu ibuye ry'agaciro rya amethyst waguzwe na Kim Kardashian mu kwezi gushize uyu mwaka ku giciro cyingana na miliyoni 245Frws n’ibindi.

Uyu mupira wakunze kuvugwa ko ari ikimenyetso cy’umwanya igikomangomakazi Diana yari afite mu muryango w’Ubwami bw’Ubwongereza.


Umupira w'ubudodo wambarwaga na Diana waguzwe arenga miliyoni y'amadorali

Diana, Igikomangomakazi ca Wales yabonye izuba ku ya 1 Nyakanga 1961 yitaba Imana tariki 31 Kanama 1997. Yari umwe mu bagize umuryango w’abami b'Abongereza. Diana kandi yari umugore wa mbere w'umwami Charles III (icyo gihe wari igikomangoma cya Wales) akaba na nyina w'igikomangoma William na Harry. Kuba umunyamurava n'ubwiza bye byamugize icyamamare mpuzamahanga, kandi bituma akundwa cyane.


Igikomangoma Diana yishwe n'impanuka yabereye i Paris

Diana yapfiriye mu mpanuka y'imodoka yabereye mu muyoboro wa Pont de l'Alma i Paris mu gihe umushoferi we yahungaga abapaparazzi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND