Umuhanzi mu njyana ya Trap, Double Kayzo yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo “Amagini” yibutsa abanzi be bamwoga runono ko ashyigikiwe n’Imana yamuhaye impano yo kuririmba kandi ko akomeje gukora biruseho.
Umuririmbyi Double Kayzo ubarizwa mu njyaya ya “Trap”
yanenze imico igaragazwa n’abanzi be yo kumuca intege no kumutega iminsi mu
rugendo rwe rw’umuziki, abagenera ubutumwa binyuze mu ndirimbo “Amagini” yakorewe
amashusho.
Iyi ndirimbo ye yakozwe nyuma yo kwitegereza abantu batega
abandi imitego bifuza kubagirira nabi no kubifuriza ibibi, abibutsa ko umugisha w’umuntu
ntaho ujya niyo yakwangwa.
Yatangarije Inyarwanda agira ati “Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bubwira abantu ko icyo uzaba cyo ntaho kijya nubwo ugiharanira, ndetse ko
nta mwanya mfite wo kumva amagambo y’urucantege ava ku banzi”.
Yatangaje avuga ko gukora cyane bicecekesha
abanzi, nyuma bagahinduka abafana ba hafi,ndetse bakifuza no kuba nkawe
bitewe nuko wihanganye ukagera ku nzozi.
Avuga ko akunda umuziki we akifuza no kuwagura, ariko
ntabure guhura n’inzitizi zirimo amagambo akomeretsa, amagambo amuca intege, abapfobya
ibyo akora n’ibindi, nyamara agakomeza gusingira intego yihaye.
Double Kayzo yavuze ko
mu buzima bwe bwa buri munsi yiyambaza Imana ikamubera ikiraro kimwambutsa
agana ku ntsinzi, ndetse ikamubera urwego yuriraho agana ku byiza biri mu
bushorishori.
Umuhanzi w’umuhanga mu njyana ya Trap, Double Kayzo
yatanze inama abwira buri wese kwizera Imana ikamubashisha gutsinda kuko
ntawayiyambaza ngo imwime amaboko.
Yagize ati “Icya mbere ni ukwizera Imana kuko
wayizeye ntiyagutenguha!”.
Yibutsa abantu gukora cyane batitaye ku banzi babatega iminsi
Umuhanzi Double Kayzo yatangaje ko Imana ariyo imubashisha kugera ku byo yifuza
Asaba abakunzi be gukomeza gukurikirana ibihangano bye byo mu njyana ya " Trap"
TANGA IGITECYEREZO