RFL
Kigali

Bantega iminsi! Indirimbo ya Double Kayzo “Amagini” icecekesha abanzi be -VIDEO

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:14/09/2023 19:30
0


Umuhanzi mu njyana ya Trap, Double Kayzo yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo “Amagini” yibutsa abanzi be bamwoga runono ko ashyigikiwe n’Imana yamuhaye impano yo kuririmba kandi ko akomeje gukora biruseho.



Umuririmbyi Double Kayzo ubarizwa mu njyaya ya “Trap” yanenze  imico igaragazwa n’abanzi be yo kumuca intege no kumutega iminsi mu rugendo rwe rw’umuziki, abagenera ubutumwa binyuze mu ndirimbo “Amagini” yakorewe amashusho.

Iyi ndirimbo ye yakozwe nyuma yo kwitegereza abantu batega abandi imitego bifuza kubagirira nabi no kubifuriza ibibi, abibutsa  ko umugisha w’umuntu ntaho ujya niyo yakwangwa.

Yatangarije Inyarwanda agira ati “Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa  bubwira abantu ko icyo uzaba cyo ntaho kijya nubwo ugiharanira, ndetse ko nta mwanya mfite wo kumva amagambo y’urucantege ava ku banzi”.

Yatangaje avuga ko gukora cyane bicecekesha abanzi, nyuma bagahinduka abafana ba hafi,ndetse bakifuza no kuba nkawe bitewe nuko wihanganye ukagera ku nzozi.

Avuga ko akunda umuziki we akifuza no kuwagura, ariko ntabure guhura n’inzitizi zirimo amagambo akomeretsa, amagambo amuca intege, abapfobya ibyo akora n’ibindi, nyamara agakomeza gusingira intego yihaye.

Double Kayzo yavuze ko mu buzima bwe bwa buri munsi yiyambaza Imana ikamubera ikiraro kimwambutsa agana ku ntsinzi, ndetse ikamubera urwego yuriraho agana ku byiza biri mu bushorishori.

Umuhanzi w’umuhanga mu njyana ya Trap, Double Kayzo yatanze inama abwira buri wese kwizera Imana ikamubashisha gutsinda kuko ntawayiyambaza ngo imwime amaboko.

Yagize ati “Icya mbere ni ukwizera Imana kuko wayizeye ntiyagutenguha!”.


Yibutsa abantu gukora cyane batitaye ku banzi babatega iminsi

Umuhanzi Double Kayzo yatangaje ko Imana ariyo imubashisha kugera ku byo yifuza

Asaba abakunzi be gukomeza gukurikirana ibihangano bye byo mu njyana ya " Trap"

INDIRIMBO YA DOUBLE KAYZO "AMAGINI" ICECEKESHA ABANZI BE

">

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND