RFL
Kigali

Iburasirazuba: Guverineri Fatma yatunguwe n'ikoranabuhanga rikoreshwa mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:13/09/2023 22:16
0


Umuyobozi w'Intara ya Kagera mu gihugu cya Tanzania, Fatma Abubakar Mwasa, yavuze ko yatunguwe n'ikoranabuhanga rikoreshwa mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda mu rwego rwo gukumira impanuka.



Ibi Guverineri Fatma Abubakar  Mwasa, uyobora Intara ya Kagera  mu gihugu cya Tanzaniya, yabigaragaje mu kiganiro yagiranye n'Itangazamakuru nyuma yo gusura ibikorwa remezo byakozwe, hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y'abaturage mu Ntara y'Iburasirazuba. 

Guverineri Fatma, yavuze ko ku munsi wa Kabiri w'uruzinduko rw'iminsi 4 barimo mu Ntara y'Iburasirazuba bigiyemo amasomo arimo no kwifashisha ikorabuhanga mu rwego rwo gukumira impanuka  ndetse avuga ko yishimiye isuku igaragara mu Ntara y'Iburasirazuba.

Uruzinduko ruzamara iminsi ine , rwatangiye kuwa Kabiri tariki 12 Nzeri 2023, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Nzeri 2023, rwakomeje itsinda ry'abayobozi bo mu Ntara ya Kagera ihana imbibi n'Intara y'Iburasirazuba, risura ibikorwa byakozwe mu Ntara y'Iburasirazuba hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.

Guverineri Fatma Abubakar Mwasa, wari uyoboye Itsinda ry'abayobozi bo mu Ntara ya Kagera ,yatangarije Itangazamakuru ko isuku n'ikoranabuhanga rikoreshwa mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda byamunyuze kuburyo mu Ntara ya Kagera bagiye kwiga uburyo bakumira impanuka zibera mu Ntara yabo bakoresheje uburyo nkubwo yabonye  mu Rwanda bakoresha.

Yagize ati: "Twasanze iyi ntara irimo isuku cyane .Natangajwe n'uburyo ikorabuhanga rikoreshwa mu kubungabunga umutekano mu muhanda, rikabuza abantu kurenza umuvuduko. Nabajije, bambwira ko ubu buryo bwo gukumira impanuka bwagabanyije impanuka mu muhanda ku gipimo cya 90%."

Guverineri Fatma yakomeje avuga ko nabo bagiye kwiga uburyo batangira gukoresha  ikorabuhanga  mu gukumira impanuka zikunda kubera mu Ntara yabo. Ati: "Tugiye gutekereza uburyo tuzahita dutangira gukoresha ubu buryo mu ntara yacu ya Kagera kuko haba impanuka nyinshi mu mihanda."


Guverineri Fatma yagiranye ibiganiro na CG Gasana Emmanuel uyobora Intara y'Iburasirazuba

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, CG Gasana Emmanuel, yabwiye Itangazamakuru ko Intara ya Kagera ihana imbibi n'Intara y'Iburasirazuba bifitanye amasezerano byagiranye mu mwaka wa 2011, azagirira akamaro abaturage bo mu bihugu byombi.

Yagize ati: "Turashimira ibihugu byacu, ubushake bwa politike bifite bwo guteza imbere imibanire n'ubuhahirane hagati y'abaturage bacu. Intara y'Iburasirazuba na Kagera, dufitanye amasezerano y'ubufatanye mu migendaranire, mu buhahirane ndetse no gukumira ibyaha mu bihugu byombi.

Ibikubiye muri ayo masezerano twese tubifitimo inyungu kuko bizafasha abaturage bacu kubona serivisi nziza ndetse no kwigiranaho mu miyoborere no gutanga serivisi nziza."

Aba bayobozi bo mu Ntara ya Kagera mu gitondo cyo cyo kuri uyu wa Gatatu, basuye umushinga wo kuhira ku buso bugari hakoreshejwe imirasire y'izuba uri mu Murenge wa Nasho mu karere ka Kirehe.

Nyuma ya Saa sita basuye umushinga wa Zipline mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza,bareba uburyo utudege tutagira abapilote (Drone) dukoreshwa mu kugeza amaraso mu mavuriro atandukanye mu rwego rwo kurengera ubuzima bw'abaturage baba bakenera amaraso.

Mbere yo kugirana inama n'abayobozi batandukanye mu Ntara y'Iburasirazuba, aba bayobozi basuye icyumba ntaramakuru kiri ku biro by'Intara y'Iburasirazuba gikusanyirizwamo amakuru hifashishijwe ikorabuhanga.

Aba bayobozi bazakomereza uruzinduko rwabo kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Nzeri 2023, bazakomereza uruzinduko rwabo mu karere Nyagatare ahazabera inama izahuza abikorera bo Ntara zombi mu rwego rwo guteza imbere ishoramari.


Guverineri Fatma hamwe n'abayobozi batandukanye mu ntara y'Iburasirazuba mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND