Kigali

Abakobwa bagiye kwiga ubuhinzi n'ubworozi muri RICA bakebuye bagenzi babo - AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:7/09/2023 10:20
0


Mu gihe urubyiruko rwinshi by'umwihariko abakobwa binubira kwiga no gukora ibijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi, hari bagenzi babo bitegura gutangira kubyiga mu Ishuri Rikuru ry'Ubuhinzi n'Ubworozi butangiza ibidukikije (RICA), riherereye i Bugesera mu ntara y'Iburasirazuba.



Bamwe mu bakobwa basoje itorero Intagamburuzwa za RICA icyiciro cya gatatu biyemeje kwiga ubuhinzi n'ubworozi mu ishuri rikuru rya RICA ryigisha ubuhinzi n'ubworozi bubungabunga ibidukikije, bakosoye bamwe mu bakobwa bagenzi babo bumva ko ubuhinzi n'ubworozi ari imyuga iciriritse bashimangira ko ubuhinzi ari ifatizo ry'ubuzima bw'abantu ndetse ari naho hakomoka ibirungo by'ubwiza benshi mu bakobwa bumva bakwibandaho.

Umwe mu bakobwa basobanukiwe akamaro k'ubuhinzi agafata iya mbere akajya kubwiga 

Gwizimpundu Audrey Darlene, ni umunyeshuri usoje mu itorero Intagamburuzwa za RICA icyiciro cya gatatu, witegura gutangira kwiga ubuhinzi bubungabunga ibidukikije. Aganira na InyaRwanda, Audrey yatangaje ko kuba abakobwa badakunda kwitabira kwiga ubuhinzi n'ubworozi ataribyo kuko nayo ari imyuga nk'iyindi inafatiye runini abanyarwanda.

Audrey yakosoye abakobwa bafata ubuhinzi nk'umwuga uciriritse

Yagize ati: "Ndashaka gukosora abakobwa n'urubyiruko muri rusange, ubuhinzi ntabwo ari bubi nta nubwo bwigamo abantu babi, ahubwo ni bwiza kuko nibwo musingi w'ibidutunze byose. N'izo make-up biterwa inyinshi ziva mu bihingwa. 

Yakomeje avuga ko nubwo benshi batekerezaga ko azaba umuganga cyane ko aribyo yize mu yisumbuye, we yatekereje kwiga ikintu cyazagirira abantu akamaro kanini. Ari nayo mpamvu yiyemeje kwiga muri RICA, nka rimwe mu ishuri ryigisha amasomo afatiye runini umuryango nyarwanda.

Yashimangiye ko yiyemeje kwiga ubuhinzi abitewe n'uko yakuriye mu cyaro aho bukorerwa ariko akabona ntibukorwa uko bukwiye, niko kubwiga ngo atange umusanzu we mu gukora ubuhinzi buteye imbere kandi bujyanye n'igihe.

Uyu mukobwa yatangaje ko yishimiye gutangira umwaka w'amashuri akora itorero kuko nubwo byari bigoye ariko ngo yigiyemo byinshi bigiye no kumufasha mu masomo ye no hanze y'ishuri nko gukorera hamwe, kuzinduka, kutabatwa na telephone no gukoresha igihe neza.


Abakobwa bafatanije na basaza babo mu kwerekana imyitozo njyarugamba bigiye mu itorero 

Nema Murekatete, nawe ni umwe mu bakobwa basoje itorero Intagamburuzwa za RICA icyiciro cya gatatu rimaze iminsi icumi, nawe yunze mu rya mugenzi we avuga ko abantu by'umwihariko urubyiruko bakwiye guhindura imyumvire yabo bakumva ko ubuhinzi n'ubworozi bikwiye guhabwa agaciro.

Yavuze ko icyamusunikiye kwiga ubuhinzi, aruko yabonye ko igihugu cyugarijwe n'ikibazo cy'ibiryo bidahagije akiyemeza gutanga umusanzu we yiga ubuhinzi kugira ngo azabashe kubukora mu buryo butanga umusaruro utubutse. Yasabye urubyiruko rutinya kwinjira muri uyu mwuga kwitinyuka cyane ko ubuhinzi n'ubworozi ari imyuga yoroshye. 


Ishuri rikuru rya RICA ryacyira abanyeshuri bashya 84 buri mwaka, aho abakobwa n'abahungu baba bangana 42 kuri 42

Ishuri rikuru rya RICA, ni rimwe mu ishuri ryigisha amasomo y'ubuhinzi n'ubworozi afitiye igihugu akamaro, mu gihe u Rwanda n'Isi muri rusange bihanganye n'ikibazo cy'ibura ry'ibura ry'ibiribwa ku isoko. 

Ni mu gihe kandi Leta y'u Rwanda ihora ishishikariza urubyiruko kwiga ubuhinzi n'ubworozi, nk'imwe mu ngamba yo gutsinda iki kibazo mu buryo burambye cyane ko nk'urubyiruko rwiga muri RICA rwigira ubuntu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND