Kigali

USA: Umuhanzi Steve Harwell yitabye Imana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/09/2023 8:27
0


Umuhanzi w'icyamamare mu njyana ya Rock, Steve Harwell, wo mu itsinda rya 'Smash Mouth' yitabye Imana ku myaka 56 y'amavuko azize indwara y'impyiko.



Steve Harwell, umwanditsi w'indirimbo akaba yaranubatse izina mu njyana ya Rock, yari umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu ijoro ryo ku wa 04 Nzeri 2023 nibwo amakuru y'urupfu yamenyekanye atangajwe n'itsinda rya Smash Mouth yabagamo ari nawe warishinze.

Iri tsinda 'Smash Mouth' rikomeye mu njyana ya Rock, rikoresheje konti yaryo ya Instagram ryatangaje ko Steve Harwell yitabye Imana azize indwara y'impyiko yari amaranye igihe. Muri iri tangazo ryashenguye abafana b'injyana ya Rock ryagiraga riti:'' Steve Harwell yari intangarugero, azahora yibukirwa ku bikorwa byiza yakoze kandi azahora ariho kubera ibihangano yakoze. Yari inyenyeri yaje guturana natwe ku Isi none isubiye aho yaturutse''.

Umuhanzi Steve Harwell yitabye Imana azize indwara y'impyiko

Hollywood Life yatangaje ko Steve Harwell yitabye Imana afite imyaka 56 y'amavuko azize indwara y'impyiko yari amaranye imyaka 8 dore mu 2017 aribwo yatangarije TMZ ko arwaye iyi ndwara. Mu 2021 Steve yahagaritse ibitaramo yakoranaga n'itsinda rye Smash Mouth kubera iyi ndwara yari imaze kumushegesha. Kuva ubwo ntiyongeye kugaragara mu bitaramo by'iri tsinda.

Itsinda rya 'Smash Mouth' rikora ijyana ya Rock, ryashinzwe na Steve Harwell mu 1994

Nyakwigendera Steve Harwell niwe washinze itsinda rya Smash Mouth rigizwe n'abahanzi bane barimo Kevin Coleman wanabacurangiraga gitari, Gregg Camp, Paul De Lisle. Steve akaba ariwe wahuje aba bahanzi bose maze bashinga iri tsinda mu 1994. Smash Mouth yaje kumenyekana cyane mu 1999 ubwo yasohoraga indirimbo yise 'All Star' n'indi bise 'I'm A Believer' yakoreshejwe muri filime yitwa 'Shrek'.

Mu 2003, Steve Harwell n'abagenzi be bahawe igihembo cya 'VMA's nk'itsinda ryakoze album nziza ya Rock

Steve arikumwe n'iri tsinda bagiye basohora album zacurujwe cyane byumwihariko iyitwa 'Astro Lounge'' basohoye mu 1999, igaca agahigo ko kwiharira imyaka 15 ku rutonde rwa Billboard Hot 100 ihita iba itsinda rya mbere rikora injyana ya Rock rikoze ibi. 

Steve Harwell yitabye Imana afite imyaka 56 y'amavuko

TMZ yatangaje ko Steve Harwell uretse kuba yari umuhanzi mwiza yari n'umucuranzi wa Piano ukomeye. Ngo yari mu byamamare by'i Hollywood byashaririwe n'ubuzima inyuma yaza Camera dore ko yapfushije umwana w'umuhungu we mu 2001 afite imyaka 5 no mu 2013 agapfusha umwana we wa kabiri wapfuye ubwo yavukaga. Ku myaka 56 y'amavuko Steve Harwell apfuye ntamuryango umukomokaho asize uretse uwo akomokamo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND