Kuri uyu wa Gatanu haraba ku nshuro ya 19 umuhango ngarukamwaka wo kwita amazina abana b’ingagi baba bavutse mu miryango 10 y’ingagi zo muri Pariki y’Ibirunga y’u Rwanda.
Ni umuhango uba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Nzeri 2023, aho abantu benshi hirya no hino ku isi bari bube bakurikirana ibizaba bibera mu Kinigi mu Majyaruguru y'u Rwanda mu birori ngarukamwaka byo kwita izina abana b'ingagi 23.
Uyu muhango umaze kumenyekana cyane kuko witabirwa n'abantu benshi baturutse hirya no hino ku isi, barimo abayobozi bakomeye mu nzego zitandukanye, abafite ijambo rikomeye ku isi, ibyamamare bitandukanye twavuga nko muri ruhago, Cinema no mu muziki, n'abaharanira kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima.
Ni umuhango witabirwa n'abantu batandukanye, ariko kubona umwanya wo kwita izina cyangwa kuririmbira abitabiriye, bikaba ari imbonekarimwe ndetse n'ubikoze amafoto ayabika ahantu kure akajya ayareba amanywa n'ijoro kuko biba ari bimwe mu bihe bidasanzwe aba yaragize mu buzima bwe.
Umuntu uhabwa umwanya wo kwita aba bana amazina, aba agomba kuba afite ibikorwa by'ibdashyikirwa yagezeho. Muri abo bantu baba baragerageje kwita izina abana b'ingagi ndetse bakaba babyibuka ibihe byabo byose, harimo n'ibyamamare nyarwanda tugiye kurebera hamwe.
1. Butera Knowless
Umuhanzikazi Butera Knowless, mu 2015 ubwo yari amaze gutwara Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 5, nk'umuhanzikazi wari umaze iminsi mike atwaye irushanwa rikomeye rya PGGSS, ndetse nk'umwe mu bakobwa bari bahagaze neza muri icyo gihe mu muziki, nawe yahawe umwanya yita izina umwana w'ingagi, akaba yaramwise "Ububasha".
2. Urban Boys
Mu mwaka wa 2016, ubwo ibi birori ngarukamwaka byari bigarutse, itsinda rya Urban Boys ryari rihagaze neza mu muziki, aho bari bari ku murongo w'abanyamuziki bayoboye mu Rwanda no mu matsinda yo mu gihugu. Iki gihe kandi ubwo bari baranatwaye irushanwa rya PGSS ku nshuro ya 6, nabo bahawe umwanya wo kwita izina umwana w'ingagi, nibwo ubwo bamwise "Ukwiyunga".
Muri uyu mwaka kandi ni bwo umuhanzi ukomeye cyane hano mu Rwanda mu njyana ya Gakondo witwa Muyango nawe yise umwana w'ingagi izina, amwita "Ishimwe".
3. The Ben
Mu 2017, The Ben umwe mu bahanzi bakunzwe n'abatari bake mu Rwanda ndetse no hanze, nawe nk'umuhanzi w'icyitegererezo mu muziki w'u Rwanda ku bana benshi ndetse unafite ibikorwa byinshi by'indashyikirwa, yahawe umwanya yita umwana w'ingagi izina, amwita "Uruyange".
Iki gihe kandi yaje kuririmbana n'umuhanzi Bruce Melodie ndetse na Nyakwigendera Jay Polly, baririmbira abari bitabiriye ibi birori.
5. Meddy
Mu 2019 Meddy ufatirwaho icyitegererezo n'abahanzi benshi, icyo gihe akaba yari amaze igihe kinini adaheruka mu Rwanda kuko yiberaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaje mu Rwanda akumbuwe cyane bikomeye. Yahawe umwanya, nawe yita izina umwana w'ingagi amwita "Inkoramutima", izina ry'indirimbo ye yamunyekanishije ku rwego mpuzamahanga.
Uwo mwaka ariko ntabwo ari Meddy gusa wabashije kuba yakwita izina kuko umubyinnyi witwa Sherry Silver nawe yabonye ayo mahirwe, umwana amwita "Ibirori".
6. Bruce Melody
Mu mwaka wa 2021, ni bwo hari icyorezo cya COVID-19 cyugarije isi yose, gusa ariko iki cyorezo ntabwo kigeze kibuza ibi birori ngarukamwaka byakongera kuba, kuko hakoreshejwe uburyo bw'ikoranabuhanga mu gihe cyo kwita amazina abana b'ingagi.
Iki gihe Bruce Melodie niwe twavuga ko yari ayoboye umuziki Nyarwanda kuko niwe wazaga imbere cyane mu gukora imiziki myinshi, ndetse ari we bigaragara ko akunzwe n'abatari bake mu Rwanda no hanze. Nawe yaje guhabwa umwanya yita umwana w'ingagi izina, amwita "Kabeho".
Ikindi cyamamare nacyo cyabashije kwita izina umwana w'ingagi, ni Moses Turahirwa washinze inzu y'imideli yitwa Moshions. Ubwo yahabwaga aya mahirwe, umwana yamwise "Kwanda".
Kugeza kuri ubu aba ni bo byamamare Nyarwanda bimaze kugira amahirwe yo kwita amazina abana b'ingagi. Muri uyu mwaka, icyamamare cyatangajwe mu bazita amazina abana b'ingagi ni Miss Queen Kalimpinya wabaye Igisonga cya Miss Rwanda 2017, ubu akaba ageze mu bushorishori umwuga wo gusiganwa mu modoka.
TANGA IGITECYEREZO