Kigali

Bwa mbere ahuye n’umuryango we nyuma y’imyaka 42 yibwe ari uruhinja

Yanditswe na: Patience Muhoza
Taliki:28/08/2023 16:51
0


Umugabo w’imyaka 42 w’umunya Virginia, bwa mbere yahuye na nyina nyuma y'igihe kirekire atazi n'umuryango we, bakaba bahuriye Valdivia muri Chili.



Bisa nk'indamukanyo idasanzwe hagati ya Maria Angelica Gonzalez n'umuhungu we kubera igihe kirekire yari amaze yarakiriye ko yabyaye umwana upfuye bitewe nuko ababyaza bo mu bitaro ari ko bamubwiye akimara kubyara.

Uyu musore w’imyaka 42 y’amavuko uzwi kwizina rya Jimmy Lippert Thyden, yagize ati “Ndagukunda cyane.” Ibi yabibwiye nyina igihe yamuherezaga indamukanyo idasanzwe yo ku muhobera.

Uyu muryango wasanze Thyden yaravutse imburagihe mu bitaro i Santiago, umurwa mukuru wa Chili, ashyirwa muri ‘incubator’. 

Gonzalez yabwiwe kuva mu bitaro, ariko agarutse gushaka umwana we, bamubwira ko yapfuye kandi umurambo we ngo wari wajugunywe nk'uko dosiye y'urubanza ibivuga,

Uyu musore yavuze ko yamenye mu mezi make ashize ko afite abavandimwe igikomeye ko afite na nyina.

‘Nos Buscamos’ imaze imyaka ibiri ifatanya na platifomu y’ibisekuru itanga ibikoresho byo gupima ADN ku buntu mu rwego rwo kugira ngo hatangwe uburenganzira bwa buri mwana bwo kubona umubyeyi we.

Ikizamini cya ADN ya Thyden cyemeje ko ari umwana wa Maria Angelica Gonzalez. Aha hahise hatangizwa igikorwa cyo guhuza umuhungu n’umwana we.  

Thyden yagiye muri Chili ari kumwe n'umugore we, Johannah, n'abakobwa babo bombi, Ebba Joy w'imyaka 8, na Betty Grace w'imyaka 5, mu rwego rwo guhura n'umuryango we mushya.

Kugeza ubu Gonzalez ntacyo aratangaza kubera amarangamutima yamurenze, gusa ibyishimo ni byinshi kuri we n’umuryango we.

Indamukanyo yuje ubwuzu n'urukundo by'umwana n'umubyeyi nyuma y'imyaka 42 bataziranye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND