RFL
Kigali

Ibintu 7 bikurura abagore ku miterere y'abagabo

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:28/08/2023 8:21
0


Kuva na mbere hose , abakobwa bagira ibyo bashingiraho mu gihe bagiye guhitamo abo bazabana nabo by’umwihariko mu gihe bishobokako babana ubuzima bwabo bwose.Ibyo tugiye kwibandaho uyu munsi ni ibigaragarira inyuma.



Muri ibi bintu hashobora kugaragaramo ibyerekeye ubwiza cyangwa imiterere imyambarire n’ibindi, gusa nanone hari ubwo umugabo ashobora kuba ari mwiza anambara neza ariko urukundo ntirumusange bitewe nabwo n’impamvu.

Uretse ibyavugwa na buri wese, burya nta mukobwa usanga umusore utigirira icyizere mu buzima bwe kandi akaba azi neza ko ari mwiza nawe ashoboye.Abasore bagirwa inama yo kujya bahorana icyizere byumwihariko mu gihe bari bonyine cyangwa bari kumwe n’abo bakunda kuko aribyo biba kurura.

ESE IBINDI ABAKOBWA N’ABAGORE BAKUNDA KWITAHO NI IBIHE ?

1.Indeshyo

Ubyange ubyemere , burya indeshyo ni kimwe mu byo abakobwa barebaho cyane , kuko nibwo avuga ko yizeye umutekano we.Abasore barebare bamuruta, nibo aha amahirwe menshi ugereranyije n’abandi , gusa nanone hari abareba abo baresha bakaba bagufi bitewe n’amahitamo ye.

2.Isura uko igaragara

Uyu wo ni n’umutego abakobwa benshi bagwamo ,ugasanga bakurikiye isura birangira baguye kumuntu ufite imico ihabanye.Nubwo bimeze bityo ariko , burya isura iri mu bintu by’ibanze abakobwa bagira impamvu iyo bari guhitamo uwo bakundana nawe.

3.Umusatsi mwiza

Ibi byose bigendana n’uko agaragara inyuma.Iteka abakobwa bakunda ibintu byose bituma bagaragara neza, umusore ugira umusatsi mwiza baramukunda kandi bakamuba hafi kuko baba babona asa neza.

4.Iminwa myiza

Mu rukundo hari ubwo abakundana basomana babipanze cyangwa bibatunguye.Umukobwa wese aho ava akagera , aba akeneye umusore ufite iminwa myiza azasoma ntakibazo.Ibi bijyana no kuba afite amenyo meza kandi y’umweru.

5.Amaso meza

Abakobwa bakunda abasore babareba bakava mu byabo, burya umusore ufite amaso meza ashobora gukurura umukobwa kabone nubwo mu mutwe ntakintu cyaba kirimo.

Ibi tuvuze , ntaho bihuriye no kuba wakundana n’umuntu akaguha ibyo umukeneyeho (Amafunguro y’umutima).Urukundo ntaho ruhurira n'ibigaragara inyuma ndetse ubwenge bw’umuntu ntaho buhurira n’uko asa cyangwa agaragara.Urukundo rubera mu mutima we ndetse rukabera muri kamere muntu.Abakobwa iteka bagirwa inama yo kutajya bita ku muntu w’inyuma.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND