Robinson Mugisha wamenye nka Producer Element, yatangaje ko gushyira imbaraga mu mwuga we wo gutunganya indirimbo (Production) byaturutse ku kwiremamo icyizere no gushikama ku nganzo yiyumvagamo, asaba urubyiruko kubaka Igihugu kibereye buri wese.
Uyu musore w'imyaka 23 y'amavuko yabigarutseho kuri
uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023, mu muhango wo kwizihiza imyaka 10 ya
YouthConnekt wabereye mu Intare Conference Arena witabiriwe na Perezida Kagame
n'abandi bayobozi mu nzego.
Element wavukiye mu Karere ka Karongi, avuga ko
yisanze mu Mujyi wa Kigali aje gushakisha ubuzima nk'abandi 'basirimu'.
Yavuze ko ashingiye ku myaka ibiri ishize ari ku ruhembe
rw'abatunganya indirimbo n'ibyo yifuza mu buzima bwe, ataragera ku 10% y'ibyo
ashaka gukora.
Element avuga ko ariko ko bicye amaze kugeraho yizera
neza ko hari abo byafasha mu rubyiruko, aramutse abisangije.
Uyu musore yavuze ko yatangiye gutunganya indirimbo mu
2020, atangirira ku ndirimbo ya Bruce Melodie yitwa 'Henzapu'. Ati
"Ndacyeka abenshi muri mwe mwarayikunze."
Element avuga ko kuva icyo gihe yabonye ibitekerezo bimushyigikira,
bituma yumva ko ' muri we' hari icyakunda'. Ati "Mbona ko hari isura
nziza. Nari mbonye urugero rw'ibyo nakora byinshi birenze'.
Yavuze ko kuva mu 2020 yakoze indirimbo nyishi, kandi
yagiye atwara ibikombe bya Producer wa mbere mu Rwanda mu gutunganya indirimbo.
Yanagarutse ku bihembo bya Afrimma yahatanyemo ariko
ntiyabona amahirwe yo kugira igikombe yegukana.
Kuri we, kuba ari we Munyarwanda wa mbere utunganya
indirimbo wahatanye muri biriya bihembo ni iby'agaciro kanini.
Element yabwiye urubyiruko ko buri kintu cyose gisaba kwihangana no gutekereza. Atanga urugero rw'ukuntu indirimbo ye 'Fou de Toi' igezweho muri iki gihe yayikoze mu 2021. Ati "Iyo ndirimbo ni imwe mu zikunzwe muri iki gihe muri EAC."
Yisunze ubutumwa yari yanditse, Element yabwiye urubyiruko
bafite Igihugu gifite amahoro n'umutekano, kandi giha amahirwe urubyiruko.
Yabwiye bagenzi be ko amahirwe aza rimwe mu buzima
abasaba kuyabyaza umusaruro. Ati "Uko bukeye n'uko bwije turakura."
Element yavuze ko mu gihe kizaza abari urubyiruko muri
iki gihe, bazaba batakiri urubyiruko, abasaba gukoresha imbaraga zabo mu
kubaka u Rwanda kugirango 'abana bacu bazabone aho babyirukira'.
Element yatangaje ko ibitekerezo byakurikiye indirimbo 'Henzapu' yakoreye Bruce Melodie ari byo byamufashije gukataza mu gukora indirimbo
Producer Element yagarutse ku rugendo rw’imyaka itatu ishize atunganya indirimbo- Aha yari kumwe na Kenny ubarizwa muri 1: 55AM
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kubaho ubuzima
bufite intego, kandi ntibemere gusuzugurwa
Ibihumbi by’urubyiruko bakoraniye muri Intare
Conference Arena mu muhango wo kwizihiza imyaka 10 ya YouthConnekt
TANGA IGITECYEREZO