RFL
Kigali

Umuforomokazi wo mu Bwongereza agiye kumara ubuzima bwe bwose muri gereza azira kwica abana barenga barindwi

Yanditswe na: Patience Muhoza
Taliki:21/08/2023 17:35
0


Kuri uyu wa Mbere, umuforomo w’u Bwongereza yakatiwe igifungo cya burundu kubera ubwicanyi yakoreye abana barindwi ndetse no gushaka kwica abandi batandatu mu bitaro by’u Bwongereza aho yakoreraga.



Lucy Letby w'imyaka 33, yahawe igihano n'Urukiko, cyo gufungwa burundu, bivuze ko atazigera arekurwa. Ku wa Gatanu ni bwo yahamijwe icyaha n’abacamanza, mu rubanza ruteye ubwoba mu gihugu akaba ari urubanza rw’ubwicanyi. Abacamanza bavuga ko iki ari icyaha ndengakamere.

Ku wa Mbere, Minisitiri w’intebe Rishi Sunak yamaganye Letby kuba yagaragaje ko ibi ari indengakamere noneho byongeraho ko uregwa yanze kwitaba urukiko.

Ku wa Gatanu, nibwo urukiko rwumvise amakuru ko ko Letby yibasiye abana abatwika, arangije arabica.

Ibirego birego Letby ndetse n’icyaha cye cyakurikiyeho, byateje iperereza rya Guverinoma mu gihe hari ibibazo by’uko ashobora kuba hari n’ibindi birego aregwa byinshi.

Yibasiye rwihishwa abana 13 mu cyumba cya ‘Neonatal’ mu bitaro bya Countess of Chester hagati ya 2015 na 2016.  Abashinjacyaha bavuze ko umugambi wa Letby ari ukwica abana nk'uko yabigaragaje akabica.

Mu rubanza rwose, urukiko rwumvise ubuhamya bw’ababyeyi, harimo no mu rubanza rumwe aho Letby yagerageje kwica umwana w’umuhungu nyuma yo kwica murumuna we w’impanga.

Letby yagize ati "Sinkwiriye kubaho. Nabishe nkana kuko ntabwo ndi mwiza bihagije kubitaho".

PA yavuze ko muri 2018 na 2019, Letby yatawe muri yombi kabiri n'abapolisi bijyanye n'iperereza ryabo. Yongeye gufatwa mu Ugushyingo 2020.

Ku wa Gatanu, Guverinoma y'u Bwongereza yatanze iperereza ryigenga ku bwicanyi, harimo n'uburyo abagenzuzi n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima mu Bwongereza bakemuye ibibazo byabajijwe n'abajyanama bitewe n'impfu nyinshi z’abana zari zimaze kugaragara cyane muri iki gihugu.   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND