Umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Chidnma yahakanye amakuru yavugaga ko yakundanyeho na Kizz Daniel ndetse na Flavour.
Umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Chidinma Ekile uzwi ku mazina ya Chidinma ukomoka mu gihugu cya Nigeria yahakanye ku mugaragaro amakuru yavugwaga ko yakundanyeho n'umuhanzi Flavour na Kizz Daniel.
Mu mwaka wa 2018, ni bwo amakuru yabaye kimomo ko umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Chidinma ari mu rukundo na Kizz Daniel nyuma y'uko bari bagaragaye bari mu gitanda bishimanye, gusa Chidinma we abitera utwatsi.
Icyo gihe aganira n'itangazamakuru, Chidinma yavuze ko adakunda kuvuvga ku mubano we n'umukunzi we ndetse avuga ko nta kintu na kimwe yavuga kuri Kizz Daniel ahubwo abantu bakwiye gutegereza bakazamenya ukuri.
Ibyo ntabwo byamaze igihe kirekire kuko mu mpera z'umwaka wa 2020, Chidinma yongeye kuvugwa cyane mu rukundo n'undi muhanzi Flavour ukomoka muri Nigeria.
Icyo gihe kugira ngo amakuru amenyekane ko ibya Kizz Daniel byarangiye agakomezanya na Flavour, ni amafoto yari yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga barimo basomana bishimye.
N'ubwo ibimenyetso byari bihari, Chidinma yongeye gukinga ibikarito mu maso abakurikiranaga imyidagaduro ya Nigeria avuga ko nta bintu birenze mu kuba barasomanye kuko ari ikimenyetso cyo kwishimana.
Flavour nawe avuga kuri icyo gikorwa cyo gusomanira kuri Television, yatangaje ko ari uko bari bacuranze indirimbo y'urukundo hanyuma bose bajya mu mujyo w'urukundo hanyuma bahita basomana.
Ubwo Chidinma yari mu kiganiro na Isabella Adeduji, yavuze ko ibyo bitari ukuri ahubwo ari ibintu bisanzwe biba mu muziki bityo abantu batari bakwiye kubifata nk'ukuri.
Chidinma yagize ati "Ibyo byose biba mu muziki gusa ngewe ngerageza kwima amatwi ibyo byandangaza byose."
Chidinma kandi yatangaje ko nta gitutu ariho cyo gushaka umugabo n'ubwo amaze kugira imyaka 32 avuga ko igihe cya nyacyo nikigera azakora ubukwe akubaka umuryango nk'uko ari inzozi za buri muntu.
Umuhanzikazi Chidinma yavuze ko ibyabaye hagati ye na Kizz Daniel na Flavour byari ugutwika bimenyerewe mu muziki
Chidinma yavuze ko ibyabaye byose byari ibisanzwe biba mu muziki
Chidinma yahakanye ibyo gukundana na Kizz Daniel
Reba amashusho y'indirimbo Iyawe Mi ya Chidinma na Flavour.
">
TANGA IGITECYEREZO