RFL
Kigali

Umuyobozi w’itsinda ‘The Band’ Robbie Robertson yapfuye ku myaka 80

Yanditswe na: Patience Muhoza
Taliki:10/08/2023 9:00
0


Umwe mu bahanga muri muzika isi yari ifite akaba ariwe wari ukuriye itsinda rya The Band ryamenyekanyeho ubuhanga mu kuririmba no kubyina, rikaba riherereye muri Canada, yapfuye ku myaka 80.



Inkuru duteka ikinyamakuru 'Routers' cyatangaje ko uyu mucuranzi wa gitari akaba n'umwanditsi w'indirimbo yatabarutse ku myaka ye 80, ibi bikaba byatangajwe n’umuyobozi we aho yavuze ko yapfuye ari kumwe n’umuryango we taliki 09 Kanama 2023, akaba yazize uburwayi yari amaranye igihe kinini.

Iri tsinda ryagaragaje ibikorwa byinshi bikomeye kandi byiza mu muziki mu mpera za 1960 ndetse n’amasomo ya ‘The Last Waltz’, filime ya  Martin Scorsese mu 1978 ivuga ku gitaramo cyabo cyo gusezera.

Robertson yanditse zimwe mu ndirimbo zabo zizwi cyane harrimo nka; ‘The Weight and The Night They Drove Old Dixie Down.’

Robertson yavukiye Toronto mu mwaka wa 1943, akaba yaratangiye kwinjira cyane mu mwuga afite imyaka 16 ari nabwo yafataga umwanzuro wo kuva mu rugo akajya gukurikirana ibijyanye nawo.

Iri tsinda yari ayoboye rizwiho ubuhanga bw’amajwi meza kandi aryoheye amatwi, gusa ntibyakunze ko mugenzi wabo bakomezanya. Album yabo ya mbere yasohotse mu 1968 yari ibaye imyaka myinshi bamaze bakora kandi naza cyane.

Nyuma ya Waltz iheruka, yakoranye na Scorsese ku majwi kuri amwe mu filime zizwi cyane z'umuyobozi, harimo 1980 ya ‘Raging Bul’l na ‘The Irland’ ya 2019.

Mu gutanga icyubahiro, Scorsese bakoranye yagize amagambo amutakamo amwita igihangange no kuba azahoraho mu buzima bwe. Yagize ati "Mbere yuko duhura, umuziki we wagize uruhare runini mu buzima bwanjye njye na bantu benshi ndetse na miliyoni z'abandi bantu ku isi yose”.


Robertson yegukanye ibihembo byinshi bivuye mu mpano ya muzika yari yifitemo

Itsinda 'The band' Robertson yari ayoboye ryageze kuri byinshi bacyesha kuba bari kumwe nawe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND