Umuhanzi uri mu bagezweho muri iki gihe, Juno Kizigenza uri kwitegura kujya gukorera igitaramo mu gihugu cy'u Burundi, yashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo 'Igitangaza' yakoranye na Bruce Melodie ndetse na Kenny Sol.
Iyi ndirimbo yagiye hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa
Kabiri tariki 8 Kanama 2023, iri mu zigize album ye ya mbere yise ‘Yaraje’.
Uyu muhanzi azajya mu Burundi mu gitaramo cyo kwizihiza
imyaka 10 ishize kompanyi ya Cristal Events imaze ibonye izuba. Ni igitaramo
azahuriramo n'abarimo Drama T, Alvin Smith, D-One n'abandi.
Iyi kompanyi yatumiye abahanzi ishingiye kubo bagiye
bakorana cyane muri iyi myaka 10 ishize. Isanzwe itegura ibitaramo
bitandukanye, kandi ifatwa nka nimero ya mbere muri kompanyi ziteza imbere umuziki
mu Burundi ikanatumira abahanzi mpuzamahanga.
Yigeze gutumira Jose Chameleone wo muri Uganda akorera
igitaramo gikomeye muri kiriya gihugu kiri mu Majyepfo y'u Rwanda. Iyi kompanyi
ni nayo yari yatumiye Meddy mu bitaramo yari gukorera mu Burundi.
Umwaka ushize nabwo Juno Kizigenza yari yataramiye
muri iki gihugu bigizwemo uruhare n'iyi kompanyi.
Icyo gihe igitaramo cyabereye kuri Zion Beach, ari
n'aho icyo muri uyu mwaka kizabera, ku wa Gatandatu tariki 12 Kanama 2023.
Biteganyijwe ko Juno Kizigenza azajya mu Burundi
n'indege mu gitondo cyo ku wa Gatandatu nyuma yo kuririmba mu gitaramo cya Rumaga
kizaba ku wa Gatanu tariki 11 Kanama 2023.
Juno avuga ko iyi ndirimbo
bayise 'Igitangaza' kubera ko ari umuryango yakuriyemo, aho yatangiye umuziki
afashwa na Bruce Melodie ari kumwe na Kenny Sol.
Uyu muhanzi avuga ko bariya bahanzi 'ni abantu bafite
uruhare runini kuba uyu munsi ndi Juno Kizigenza mwese muzi'.
Asobanura ko bitari gushoboka ko yari gukora iyi album
ngo ibureho Bruce Melodie na Kenny Sol kuko ari 'abantu twagendanye urugendo
runini' kandi yabigiyeho byinshi.
Avuga ko we na Kenny Sol banyuranye muri byinshi bikomeye, kandi atewe ishema n'aho ageze.
Kuri we, avuga ko yishimira kuba Bruce Melodie na Kenny Sol 'baremeye kujya kuri album yanjye'.
Kizigenza iyi ndirimbo 'Igitangaza' inasobanuye byinshi kuri we, kuko yanakozwe na Element, Producer batangiranye urugendo rw'umuziki.
Avuga ko itabatwaye igihe kinini mu ikorwa ryayo, kuko 'bariya basore bose ni abakozi'.Juno Kizigenza yasohoye amashusho y'indirimbo
'Igitangaza' yakoranye na Bruce Melodie na Kenny Sol
Juno yasohoye iyi ndirimbo mu gihe yitegura kujya
gutaramira mu gihugu cy'u Burundi
Kizigenza avuga ko afitanye amateka yihariye na Bruce
Melodie na Kenny Sol
Producer Element wakoze iyi ndirimbo agaragara mu
mashusho yayo- Muri iki gihe ari muri Uganda mu bitaramo
Bruce Melodie 'Munyakazi' mu ifatwa ry'amashusho
'Igitangaza' yakoranye na Kenny Sol na Juno Kizigenza
Juno Kizigenza avuga ko gukorana indirimbo na Bruce
Melodie na Kenny Sol ari igisobanuro cy'umuryango abarizwamo
Amashusho y'iyi ndirimbo 'Igitangaza' yakozwe na Gad
uri mu bagezweho mu bafata amashusho y'indirimbo z'abahanzi
Amashusho y'iyi ndirimbo yafatiwe mu kibuga cya Golf i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali
TANGA IGITECYEREZO