Ibyishimo ni byose kuri Hamisa Mobetto muri iyi minsi uri mu rukundo n’umusore mushya Kevin Sowax [Mr Choplife] aho bamaze iminsi mu biruhuko mu gihugu cy’u Bushinwa.
Mu
mashusho aba bombi bakomeje gusangiza ababakurikira berekanye ko baryohewe aho
baherereye mu mashusho amwe, Sowax yigisha Mobetto kuvuga igifaransa.
Sowax
ati: ”Ca va? [Umeze ute]” Mobeto ati ”Qui, Ca va bien [Yego meze neza].” Ibi uko
biba ni ko imbuga nkoranyambaga z’uyu musore zikomeza gukura umunsi
ku wundi.
Uyu
musore kandi aheruka gushyira hanze ubutumwa bwerekana ko yanyuzwe mu rukundo
mu magambo meza y’urukundo ashimira Mobetto bakundana anavuga ko yizeye ko ahazaza habo hazaba heza.
Mobetto niwe wateye intambwe ya mbere yerekana umukunzi we nubwo atasobanuye
igihe bamaranye, ariko yavuze ko hashize igihe bamenyanye kandi baryohewe n’urukundo.
Uyu
musore w’umucuruzi kabuhariwe yibera mu gihugu cy’u Bufaransa aho afite
ibikorwa bimwinjiriza aheruka guha impano Mobetto y’imodoka yo mu
bwoko bwa Range Rover Velar ihagaze akayabo kabarirwa muri Miliyoni 100Frw.
Mu
busanzwe Hamisa Mobetto w’imyaka 28 ni umubyeyi w’abana babiri barimo umukobwa
afitanye n’umunyemari wo muri Tanzania witwa Majizzo n’umuhungu yabyaranye na
Diamond Platnumz.
Hari hashize imyaka yumvikana mu nkuru z’urukundo na Rick Ross.
Hamisa Mobeto yatangaje ko yishimira umuntu umwereka ko ari mwiza n'uw'agatangaza aha yari i Guangzhou mu BushinwaMobeto imbere y'umuturika w'imodoka aheruka guhabwa n'umukunzi mushyaKevin Sowax uzwi nka Mr Choplife akomeje kugira ibihe byiza na Hamisa Mobetto
TANGA IGITECYEREZO