Kigali

Barashinjwa kwihindura inyamaswa kugira ngo abantu babasure

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:31/07/2023 23:10
0


Pariki nto yo mu gihugu cya China irashinjwa n'abayisura ko yaba ikoresha abantu ikabambika imyenda imeze nk'inyamaswa abantu bakaza kubasura.



Mu gihugu cy'u Bushinwa Hangzhou Zoo irashinjwa kwambika abantu imyenda ikoze mu ishusho y'inyamaswa hanyuma abantu bakaza kubasura bazi ko ari inyamaswa.

Aya makuru yatangiye gukwirakwira ubwo babonaga inyamaswa yo mu bwoko bw'idubu ihagaze nk'umuntu ndetse inyuma ku mubiri wayo hahinaritse nk'aho ari umwambaro w'umuntu.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru New York Post, bwa mbere aya makuru ajya kumenyekana, ni umukobwa wo mu gihugu cya Malysia washyize hanze amashusho yibaza niba koko iyo ari inyamaswa ya nyayo cyangwa se ari umuntu wihinduye yo.

Si byaba ari igitangaza ko yaba ari umuntu koko kuko hari kompanyi nyinshi ku isi zikora imyenda iteye nk'inyamaswa ku buryo uwayibona ntaho yayitandukanyiriza n'inyamaswa isanzwe.

Ubuyobozi bwa Hangzhou Zoo bwamaganye ibi bivugwa n'abantu ko atari ukuri ko bakwambika imyenda abantu kugira ngo ikurure ba mukerarugendo.


Abasura Zoo ya Hangzhou ntabwo bashirira amekenga zimwe mu nyamaswa basura





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND